Ingabire Immaculée wari wari umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International-Rwanda) yitabye Imana azize uburwayi.
Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025 ku myaka 64 y'amavuko.
Amakuru y'urupfu rwa Ingabire yemejwe n'abantu ba hafi b'umuryango we ndetse n'abo bakorana muri Transparency Rwanda.
Mu itangazo Transparency International-Rwanda yashyize hanze yagize iti "Tubabajwe no kubamenyesha ko umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025 nyuma y'igihe arwaye. Umuryango wa Transparency International Rwanda wihanganishije umuryango we n'inshuti. Aruhukire mu mahoro. "
💔We are deeply saddened to announce the passing of @TI_Rwanda Chairperson, Ingabire Marie Immaculée, who passed away on the morning of 9th October 2025 after a period of illness. @TI_Rwanda expresses heartfelt condolences to the family and friends. May she rest in peace. 🕊️ pic.twitter.com/vRoPkKWrUM
â" Transparency International Rwanda (@TI_Rwanda) October 9, 2025
Ubuzima bwe
Ingabire Immaculée mu biganiro yagiye atanga yavuze ko yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n'u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n'umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n'ubushake bwo gushaka undi mugabo.
Yakundaga gutera urwenya, ntiyigeze ashyira amavuta na rimwe mu musatsi we, ndetse ko ntiyigeze adefiriza kuva yabaho, nubwo byongera ubwiza bw'abagore bagasa neza.
Yakundaga gukora cyane ndetse akazi akagaharira umwanya munini ariko kandi agakunda gusohokana n'inshuti, akareba imbyino gakondo agakunda abantu batera urwenya bagasabana.
Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.
Yakoze kandi muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, yakoze muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n'indi miryango y'abagore itegamiye kuri Leta.
Mu mvugo ye umunsi ku munsi, yangaga ikibi, akacyamagana ku karubanda, ibintu byatumaga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ari umunyamahane.
Mu buzima bwe yagenderaga ku ntego eshatu arizo gusenga, kubaha no kudacika intege.