Amavubi yakinnye nk'iyashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 4 Frw? Adel yagambaniye Fiacre #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urujijo ni rwinshi ku myitwarire y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yaraye itsinzwemo na Afurika y'Epfo 3-0, benshi mu mitwe haracyazengurukamo ibitego yatsinzwe.

Wari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

Wari umukino u Rwanda rwakinnye rudafite ikintu na kimwe ruharanira kuko itike yari yaragiye kera, Afurika y'Epfo yo yasabwaga gutsinda gusa ikajya mu Gikombe cy'Isi.

Mbere y'umukino havuzwe u Rwanda rwashyiriweho amafaranga menshi niruramuka rutsinze Afurika y'Epfo aho perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice we ku giti cye yari yemereye abakinnyi miliyoni 2 z'Amfaranga y'u Rwanda asanga amadorali 1500 nk'agahimbazamusyi basanzwe bemerewe. Byari bivuze ko buri mukinnyi yagombaga kubona arenga miliyoni 4 Frw batsinze uyu mukino.

Benshi bumvaga uyu mukino uri buze kuba ukomeye ariko abarebye umukino babonye ibitandukanye n'ibyo bakekaga.

Kuba Afurika y'Epfo ishaka kujya mu Gikombe cy'Isi gutsinda Amavubi adafite icyo irwanira ntabwo ari inkuru ariko uburyo yatsinzwemo nibyo nkuru.

Amavubi ni ikipe yari isanzwe ikina neza nubwo gutsinda byagiranaga ariko ntabwo abanyarwanda baherukaga kubona ikipe y'igihugu itsindwa isuzuguwe cyane.

Uyu mukino Amavubi iyo wumvise amafaranga yari yashyirweho n'uko yakinnye byari bihabanye cyane, yakinnye nabi ku rwego rwose rushoboka.

Mu bitego bitatu Ntwari Fiacre yatsinzwe bibiri muri byo (icya 1 n'icya 3) hakabaye hakozwe ibirenze kugira ngo ntibijyemo kuko nk'igitego cya mbere cya Thalente Mbatha yamuteye umupira aho yari ahagaze ariko uburyo yawukuyemo wakomeje ujya mu izamu.

Iyo urebye igitego cya gatatu cy'umutwe cyatsinzwe na Evidence Makgopa ku mupira wari uvuye muri koruneri, nabyo biragoye kwemera ko bagitsinze umunyezamu nka Ntwari Fiacre ariko na none wakibaza uko Manzi Thierry wari umufashe yamuretse agatera umutwe.

Gusa nubwo tuvuga umunyezamu ariko iyo urebye ibitego byose uko byatsinzwe abakinnyi ntacyo bamufashije nabo wabonaga batashyizemo imbaraga zose, guhagarara nabi nibyo byabaranze.

Muri rusange ikipe yose yakinnye nabi ku buryo wa mugani w'abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko haba habaye kuganira hagati ya Afurika y'Epfo n'Amavubi byaba ari ukuri wabiha ishingiro.

Umutoza Adel Amrouche yagambaniye Ntwari Fiacre

Mbere y'uyu mukino abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abo muri Afurika y'Epfo bavugaga ko ari we byiringiro byabo kugira ngo bajye mu Gikombe cy'Isi.

Uyu munyezamu yari ku gitutu cyinshi cyane, bamwe bibaza niba yabuza Igihugu ahahiramo (akinira Kaizer Chiefs) kujya mu gikombe cy'Isi.

Ibyo byose byaje kwiyongera ku kuba uyu munyezamu yagize umukino mubi cyane bitewe n'ibitego yatsinzwe, abantu batangira kugenda babihuza huza, gufata ko yagize umukino mubi nk'ibintu bisanzwe hari abatabyemera ahubwo bakagendera ku byavuzwe mbere y'umukino.

Gusa ku rundi ruhande umutoza Adel ameze nk'uwagambaniye uyu munyezamu kuko nk'umutoza wari uzi igitutu yari afite kandi ikipe y'Igihugu nta kintu irwanira kuko yamaze kubura itike yakabaye yatekereje kabiri mbere yo kumushyira muri iri zamu.

Yakabaye yashyizemo Buhake Twizere Clement na we akamuha umwanya wo gukina aho gushyiramo Fiacre umukino ukamubera inzozi mbi. Ikindi si na we gusa yakabaye yahaye abandi bakinnyi umwanya batakoreshejwe mu rwego rwo gutegura ikipe azakoresha mu minsi iri imbere.

Umutoza Adel Amrouche kwikorera Amavubi bizagorana
Ntwari Fiacre ntabwo yagize umukino mwiza
Amavubi ntabwo azibagirwa umukino yakiniye muri Afurika y'Epfo
Amavubi yagize umukino mubi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12047

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)