Perezida wa Rayon Sports ashobora kugana iy'amategeko arega Habimana Hussein umujyanama w'uwari umutoza w'iyi kipe Afhamia Lotfi kubera kumuharabika amushinja gushaka kugena uko umukino uri bugende (match fixing).
Nyuma y'uko Rayon Sports isohoye ibaruwa ihagarika Afhamia Lotfi muri izi nshingano, ejo aganira na SK FM, Habimana Hussein akaba umujyanama wa Lotfi yavuze ko ikintu cya mbere uyu mutoza yapfuye na perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ari uko yamusabye kwitsindisha undi ntabikozwe, yari akiri muri Mukura VS bendaga guhura muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.
Ati "Yarambwiye ngo duhurire Mundi Center sinzi ikintu cyari cyahabaye bakiriye Rayon Sports y'Abagore, arambwira ngo 'njye ndumva mfite ubwoba, uriya mutoza amaze kudutsinda inshuro enye. Ni iki dukora?''
'Icyo gihe byari byarangiye umutoza abizi ko azaza muri Rayon Sports. Noneho iriya ntsinzi yari kubafasha gusohoka, baramubwira bati 'nonese uzaza utoze ikipe itazasohoka?' Muha telefone ngo yivuganire n'umutoza.'
Hussein yakomeje avuga ko yamubwiye kubyibwirira umutoza Lotfi, maze uyu mutoza abitera utwatsi ndetse ngo yumva ananze uyu muyobozi, ngo aho niho havuye ibindi bibazo byose.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yabwiye ISIMBI ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari ugushaka kwanduza izina rye.
Ati "[Hahaha] none se ko wumva yanze kwitsindisha yaradutsinze? Byagenze bite? Mu ijambo rimwe ibyo bintu ntabwo byigeze bibaho rwose."
Yavuze ko utabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko.
Ati "ntabwo wabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko. Ibyo ni ibintu bikomeye, urumva yanshije kugena uko umukino uri bugende (match fixing) turaza kureba ikigomba gukorwa."
Yakomeje avuga ko ibi ari uguharabika umuntu kandi hari amategeko, aramutse acecetse yaba ameze nk'uwemeye ko byabaye bityo ko agomba kugira icyo akora.
Ati "ntabwo wavugwaho ibintu nk'ibyo ngo uceceke cyane cyane ko uba ushinjwe ikintu gikomeye, iyo ucecetse uba umeze nk'uwagikoze, byanze bikunze hari amategeko agomba kwitabazwa na we akagenda akagaragaza ibimenyetso."
Afhamia Lotfi wakuruye izi mpaka zose muri Rayon Sports, yahagaritswe amaze gutoza imikino 5 y'amarushanwa, yatsinzwemo ibiri na Singida (0-1 na 2-1) muri Confederation Cup, atsindwa na Police FC 1-0 muri Shampiyona, atsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona 2-0 anganya na Gasogi United 2-2.