Nyuma y'iminsi 10 akoze ubukwe, umunyarwandakazi wabaye Nyampimga w'u Bufaransa wa 2000, Miss Sonia Rolland hagiye hanze amafoto y'ubukwe bwe yashyizwe hanze na n'ikinyamakuru Paris Match
Sonia Rolland na Guillaume Gabriel basezeraniye mu rusengero rwa Saint-Jacques d'Illiers-Combray tariki ya 20 Nzeri 2025 ni mu gihe indi mihango yabaye tariki ya 21 Nzeri 2025.
Ubu bukwe bukaba bwaratashywe n'abakobwa babiri ba Sonia Rolland, Tess na Kahin.
Guillaume Gabriel usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa filime akaba muri Gicurasi 2025 nibwo yambitse ya impeta ya fiançailles Sonia Rolland undi arabyemera.
Aba bombi bakaba hari na filime bahuriyemo igice cya gatanu cya filime y'uruhererekane ya 'Tropiques Criminels' cyagiye hanze mu 2024. Sonia na Guillaume bamaze imyaka 20 baziranye.
Sonia Rolland aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2025 aho yari yazanye n'umugabo we aho batembereye u Rwanda ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.