Ni kenshi abashoferi bakora amakosa mu muhanda nko kugonga umuntu aho guhagarara bakiruka ku buryo gupfa kumenya iyo modoka biba bitoroshye.
RFI ivuga ko ifite ubushobozi bwo gupima ahantu hose hagonzwe n'ikinyabiziga kikiruka ku buryo bamenya icyo ari cyo kikaba cyafatwa, nyiracyo agahanwa.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi bari basanzwe bayikora ariko ko batayishyiragamo imbaraga cyane nk'uko bigiye gukorwa ubu.
Ati 'Ubundi ikinyabiziga iyo kigize impanuka kikagonga, kihasiga ibikiranga cyane cyane irangi, dufite ubushobozi rero bwo kuripima tukazakorana na Polisi tukamenya imodoka yaciye aho hantu cyane cyane ko imihanda yacu iriho za kamera ku buryo tubihuza n'izahaciye tukamenya ya modoka, ibi bizagabanya ba bashoferi bagonga bakiruka.''
Yakomeje agira ati 'Bizafasha abantu kwitwararika ndetse birinde gukora impanuka ngo bahunge ku buryo umuntu nagonga abantu cyangwa se agakora impanuka aho kwiruka azajya ahagarara hamwe. Iyi serivisi isanzwe iriho ni uko itari izwi cyane kuko ikoreshwa n'abantu bake.''
RFI ivuga ko guhera muri Mutarama 2026 hari serivisi nyinshi izatangira gutanga zitari zisanzwe ndetse hakabaho n'izindi zizavugururwa hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona ibimenyetso byakwifashishwa mu kubona ubutabera.
Kugeza ubu iki kigo gitanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.
Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.
