Ubusanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu aza gushyira uwe muri cantine iri mu igororero.
Ni ibintu byatwaraga umwanya munini kuko wasangaga abantu batonze imirongo miremire, bikagabanya umwanya umuntu yamaranaga n'uwe.
Kuri iyi nshuro byahindutse nk'uko RCS yabitangaje. Ibinyujije kuri X yagize iti 'Guhera ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwari busanzwe bwa MOMO PAY gusa. Serivisi y'imibereho myiza ku igororero ikazajya iba ari yo ihahira abagororwa.'
RCS yatangaje ko ibi byakozwe mu kwihutisha serivisi ihabwa abajya gusura ababo bari mu magororero hirya no hino mu gihugu, ndetse no kugabanya umwanya bamaraga bari guhaha ibyo bashyira abo basuye.
RCS yashyizeho nimero ya MOMO izajya yifashishwa n'abafite ababo bari mu magororero atandukanye ndetse n'umurongo ugize ikibazo ashobora kwifashisha, agahamagara bakamufasha.
