Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bizihije ubwigenge bw'Igihugu cyabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru y'imyaka 65 byabereye i Kigali mu ijoro ry'itariki ya 1 Ukwakira 2025.

Ni umuhango witabiriwe n'abakomoka muri Nigeria baba mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Association of Nigerians in Rwanda ari na wo wateguye ibyo birori n'inshuti zabo.

Witabariwe kandi n'abayobozi muri Ambasade ya Nigeria mu Rwanda, umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra n'abandi batandukanye.

Waranzwe ahanini n'ibikorwa bigaragaza umuco wa Nigeria ndetse n'ubusabane.

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zann yavuze ko imyaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge ari ikintu gikomeye, ndetse ashimangira ko igituma icyo gihugu kirushaho gukomera ari abaturage bacyo n'umuco wabo urimo n'umuziki wamaze kubaka izina ku rwego rwa Afurika.

Yavuze ko uyu munsi abakomoka muri Nigeria baba mu Rwanda baterwa ishema no kuba Abanyarwanda batandukanye bazi cyane ibihangano by'abahanzi bo muri icyo gihugu kuko bagaragaza ko umuco wabo ukomeje kogera ku Isi hose.

Yakomje agaragaza ko umubano w'ibihugu byombi na wo ugenda urushaho gutera intambwe kuko wimakaza ubufatanye bwungura impande zombi.

Ati 'Dufite banki ebyiri zikomoka muri Nigeria zikorera mu Rwanda harimo Access Bank na GT Bank zigira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda. Dufite kandi na gahunda y'ubufanye mu kubaka ubushobozi bw'abakozi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere twatangiye mu myaka irenga 30. Muri iyo gahunda ubu dufitemo abarimu 28 bose hamwe bishyurwa na Leta ya Nigeria batanga ubufasha bwa tekiniki mu kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda.'

Yashimiye kandi uburyo Leta y'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange bakiriye Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, ndetse aboneraho gushishikariza Abanyarwanda na bo gusura Nigeria kuko boroherejwe kubona ibyangombwa by'inzira.

Umushoramari wo muri Nigeria, Kelechi Anyonwu ukorera mu Rwanda, yavuze ko ari ahantu gukorera ishoramari bishoboka kandi rikagenda neza.

Yavuze ko ari ingenzi cyane ko ibindi bihugu bya Afurika byafatira urugero ku Rwanda mu gukuriraho visa Abanyafurika mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

Abaturage bo muri Nigeria baba mu Rwanda bari bishimiye ubwigenge bw'Igihugu cyabo bamaranye imyaka 65
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Nigeria
Babyinnye imbyino gakondo zo muri Nigeria
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Nigeria
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zann yavuze ko mu myaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge, cyageze kuri byinshi
Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bishimira ko ari ahantu heza ho gukorera no gutura
Nigeria imaze imyaka 65 ibonye Ubwigenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-nigeria-baba-mu-rwanda-bizihije-ubwigenge-bw-igihugu-cyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)