Abakinnyi 9 b'Amavubi barasabwa gukina na Benin bigengesereye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make Amavubi y'u Rwanda agacakirana na Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gusha itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho hari abakinnyi basabwa gukina bitonze.

Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00'.

U Rwanda rukaba rusigaje imikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Amavubi azakina na Benin ejo asoreze muri Afurika y'Epfo akina na Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2024. Mu mibare y'Amavubi biracyashoboka kuba aya mbere bakajya mu Gikombe cy'Isi, birasaba gutsinda iyi mikino yombi.

Ubu Bénin na Nigeria zifite 14, Nigeria n'u Rwanda zikagura 11, Lesotho 9 na Zimbabwe 4.

Uyu mukino wa Benin hari abakinnyi b'u Rwanda icyenda basabwa gukina bitonze kuko barebye nabi bazasiba umukino wa Afurika y'Epfo.

Abo bakinnyi uko ari 9 bakaba bose bafite i
ikarita y'umuhondo banonye iya kabiri bakaba batakina umukino wa Afurika y'Epfo.

Abo ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mugisha Bonheur Casemiro, Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea abo bose baba bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga.

Abandi ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur inshuro nyinshi baba bari ku ntebe y'abasimbura. Undi mukinnyi ufite ikarita y'umuhondo ni Omborenga Fitina utarahamagawe.

Amavubi azakina na Benin ifite ikibazo cya Junior Olaitan uri mu bakinnyi beza Bénin igenderaho, ntiyitabiriye ubutumire bw'igihugu cye kuko ikipe ye ya Götzepe yo muri Turikiya yamwimanye ivuga ko arwaye.

Umunyezamu Ntwari Fiacre wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi afite ikarita y'umuhondo, arasabwa Kwitonda
Mangwende utaherukaga guhamagarwa afite ikarita y'umuhondo
Niyomugabo Claude na we afite ikarita y'umuhondo
Casemiro na we afite ikarita y'umuhondo
Manzi Thierry umwe ushingiweho mu bwugarizi afite na we ikarita y'umuhondo
Mugisha Gilbert witezwe kubanza mu kibuga arasabwa gukina yigengesereye
Kwizera Jojea afite ikarita y'umuhondo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12011

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)