Umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu myaka yatambutse, Young Junior ariko ubu akaba n'uwagiye kure y'umuziki, we n'umuhore we Vanessa Munyororo bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo.
Ngabonziza Albert Fiston [Young Junior] yibarutse imfura y'umuhungu na Vanessa, ni nyuma y'uko bakoze ubukwe muri Werurwe 2024.
Hari nyuma y'uko muri Kanama 2023 ari yari yasabye Vanessa ko yazamubera umugore undi na we arabyemera maze bamwambika impeta ya fiançailles.
Young Junior akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka "Ishyamba si ryeru", "Kure y'imbibi", "Umucakara w'ibihe" yakoranye na Diplomat n'izindi.