Ubwikorezi bukosha, abagenzi miliyoni 1,2, n'ibihugu bya nyamwigendaho: Ikiganiro na Makolo wa RwandAir - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yavuzweho kenshi mu nama iri guhuza abarenga 1600 bo mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere iri kubera i Kigali.

Ni ikibazo cyanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye ko ibiciro bihanitse bigomba kugabanywa, ko ubwikorezi bwo mu kirere budakwiriye kuba ubw'abakire gusa, ahubwo bugomba kuba ubudaheza, buhuza abantu ari na ko bwimakaza udushya.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo yabishimangiye agira ati 'Nk'urugero itike ijya i Dubai ishobora guhenduka ugereranyije n'iya Entebbe aho bisaba isaha imwe mu gihe i Dubai ari amasaha atanu.'

Ibyo avuga ni byo kuko ko kuva i Kigali ujya i Entebbe ukongera ukagaruka ari hagati ya 240$ na 300$ mu gihe uva i Kigali ujya i Dubai ari hagati ya 460$ na 490$.

Makolo yavuze ko byose biterwa n'ibyo ibihugu bikata ku muntu n'ikigo cy'ubwikorezi, imisoro idafututse, amavuta y'indege akosha n'ibindi byose bituma itike ihenda.

Ati 'Bituma tutagura amasoko. Niba ibiciro bigabanyutse tugera ku bantu benshi. Tugomba gutekereza ku ngano, ubwikorezi bukagera kuri benshi tuzakorera amafaranga menshi.'

Ni ikibazo cyakunze kugarukwaho n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu 2023.

Icyo gihe Gerald Blacks Siranda wo muri Uganda yigeze kubwira The New Times ko kuvuga ko kuva mu gihugu cya EAC ujya mu kindi ukoresheje indege bihenze kurusha muri Amerika.

Yarakomeje avuga ko 'Uva i Kampala ujya i Arusha, bakaguca 480$, mu gihe kuva i Washington ujya i Dallas nkoresha 180$' kandi ari ho harehare.'

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yagaragaje ko kudafatanya kw'ibihugu bikomeje gutiza umurindi uguhenda k'ubwikorezi bwo mu kirere

Gitera mu mboni z'inzobere

Umwe mu bajyanama mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere ubimazemo imyaka 24 ariko utifuje kugaragazwa amazina, yavuze ko iyo ikigo gitwara abantu gihitamo umuhanda bizasaba ko unyura hejuru y'ibihugu bitanu, hari amahoro iyo ndege yishyura kugira ngo ihabwe uburenganzira.

Ku ndege zikora ubucuruzi buhoraho, uruhushya rusabwa igihe kirekire mu gihe ku zihariye zo zisaba urw'igihe gito.

Mu bwikorezi hasabwa uburenganzira icyenda, burimo butatu bwa tekiniki, burimo ubwo kunyura mu kirere gusa, kugwa ku kibuga cy'icyo gihugu indege igiye kunywa amavuta, cyangwa kuruhutsa moteri.

Harimo ubundi burenganzira bujyanye n'ubucuruzi burimo, nko kwemeranya ko indege y'ikigo runaka izajyana abagenzi mu gihugu runaka ariko ntigire abo ihakura, kutagira abo ihasiga, kuhasiga abagenzi igatwara abandi bari bahari mu bindi bice n'andi masezerano.

Kuko indege iba iyoborwa n'abantu baba babishinzwe mu gihugu inyuramo, ndetse hagakoreshwa ibyuma byaba ibyo ku butaka no mu kirere, izo serivisi zose indege yayobowe iba igomba kubyishyura.

Indege zishyura ibijyanye na serivisi zahawe n'ingano yayo. Indege yaguye ku kibuga cy'igihugu runaka ntabwo izishyuzwa nk'iyanyuze mu kirere gusa, mu gihe itwara abantu 300 na yo itazishyuzwa angana n'itwara abantu 70.

Iyi nzobere iti 'Ikindi hitabwa ku gihe. Hari uburyo mwumvikana ko indege yawe itazahamara iminota 30. Iyo utayimaze ntacyo wishyura, wayirenza ukishyura. Hari ubwo bikorwa hirindwa ko ku bibuga haba akavuyo.'

Uyu muhanga mu by'indege yavuze ko indege igeze aho igiye ku manywa, itishyuzwa kimwe n'ihageze nijoro. Iya nijoro kuri serivisi bayihaye hongerwaho n'amatara.

Ati 'Hagenderwa ku masaha niba iwabo Saa Kumi n'ebyiri bavuga ko bwije n'iyo haba habona baguca amafaranga y'amatara.'

Ni ibiciro byiyongeraho amavuta ahenze, ibikoresho byo gusimbuza indege, imisoro isanzwe n'ibindi bituma ubwikorezi buhenda.

Usanga muri Afurika buri gihugu gishyiraho ibiciro byabyo ku buryo niba, uri bunyure hejuru y'ibihugu bitanu ugomba kwishyura izo serivisi zose wahawe.

Ati 'Bitandukanye n'i Burayi bo hari uburyo bahuriza hamwe. Niba uhagurutse i Bruxelles ujya i Paris, uba usabwa kwishyura hamwe. Ni na yo mpamvu twibaza duti 'kuki no muri Afurika bitakorwa, umuntu agatanga amafaranga amwe kugeza ageze iyo agera.'

Mu byaba ibisubizo mu mboni z'iyi nzobere, harimo, guhuza ibiciro byo kuyobora no kugenzura ikirere, kwihaza ku mavuta y'indege, kongera inganda muri Afurika, kugabanya imisoro hakongerwa umubare w'abagenzi n'ibindi.

Kudahuriza hamwe kw'ibihugu bya Afurika ku mafaranga indege zicibwa biri mu bituma ubwikorezi bwo mu kirere bukosha

Inzego zigenzura ingendo n'ibigo bitwara abagenzi na byo si shyashya

Mu kiganiro yagiranye n'Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru African Aerospace witwa Mark Pilling, Makolo yavuze ko nubwo RwandAir ikorana n'ibindi bigo byo muri Afurika hari ibigo bidakozwa ubufatanye.

Ati 'Nk'u Rwanda n'ibindi bigo by'ubwikorezi bihura n'ibibazo by'uburyo ibihugu byikanyiza, bikagorana cyane kabone nubwo byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko nyafurika ry'Ubwikorezi bw'Indege (Single African Air Transport Market, SAATM). Turacyafite imbogamizi zo guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ikirere cy'ibihugu bitandukanye tunyuramo. Ni ibintu bitesha umutwe byahozeho kuva mu myaka myinshi ishize.

Uretse ibihugu byimana uburenganzira nkana hari n'ibigo by'ubwikorezi bijya mu matwi inzego zigenzura ubwikorezi bwo mu kirere bibarizwamo, kugira ngo zime uburenganzira ibigo bigenzi byabyo.

Ati 'Ni ibintu biri kugenda bihinduka ariko ku rugero rutoya. Mu myaka hafi umunani n'igice maze muri RwandAir biracyasa nk'uko ninjiyemo bimeze.'

Makolo yavuze ko abari mu ruhererekane rw'ubwikorezi bakwiriye gukorera hamwe, kuva ku bigo by'indege, ubuyobozi bw'ibibuga by'indege, inzego zigenzura iyi mirimo n'ibindi.

Mu mboni za Makolo ibyo bikwiriye kujyana no kubabanya ibicibwa indege bitari ngombwa, ahubwo bigakorwa mu buryo bunoze aho kubyuka ukongera 90$ ku itike y'indege 'akajya kubaka imihanda aho kubaka ibikorwaremezo by'indege.'

Mu ishyamba ry'inzitane RwandAir yishakiye inzira

Nubwo yakunze guhura n'ibizazane kuva RwandAir yatangira mu 2003, yakomeje gutera imbere mu buryo butandukanye byaba mu kongera ubufatanye n'ibigo bikomeye, kongera umubare w'indege n'ibindi.

Makolo yavuze ko bafatanyije n'ibigo bitandukanye by'umwihariko Qatar Airlines mu buryo buzwi nka 'code share' ndetse barabwagura, kugeza ku byerekezo birenze 100.

Mu bwikorezi bwo mu kirere 'codeshare' ni uburyo bw'amasezerano hagati y'ibigo by'ubwikorezi bitandukanye, aho kimwe kigurisha amatike ku rugendo rukorwa n'ikindi.

Ati 'Dufite ibyerekezo birenga 20 ariko bijyanye n'ubwo bufatanye twaragutse twongeraho ibyerekezo birenga 100. Twaragutse mu buryo bworoshye bidasabye kujyanayo indege zacu kandi tuzakomeza kubikora.'

Ku bijyanye n'umubare w'indege bafite, Makolo yatangaje ko mu minsi ishize mu mubare w'indege yari ifite hiyongeyemo Boeing 737-800 ebyiri.

Mu ndege RwandAir isanganywe harimo Airbus A330 â€" 300 imwe, Airbus A330 â€" 200 ebyiri, Boeing 737-800NG esheshatu, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG imwe.

Ati 'Mu mpera z'uyu mwaka duteganya kwakira indi Airbus 330 ya kane. Urumva ko turi kwaguka. Icyakora kubona indege ni ibintu bigoye. Ibyo bijyanye no kubona ibikoresho bisimbura indege, nka moteri. Ni ibibazo biri gufata indi ntera, ariko dukomeza guhatana mu mikoro make dufite tukabikurikirana.

RwandAir iherutse kongera Boeing 737-800 ebyiri mu zo ikoresha

Abagenzi miliyoni 1,2 bitarenze hagati mu 2026

Muri Gashyantare 2025, RwandAir yatangiye kubahiriza icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kibuza indege z'u Rwanda cyangwa izihabaruye gukoresha ikirere cyayo.

Hari nyuma y'igihe gito RDC iciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z'umutekano.

Makolo yavuze ko iki cyemezo cyabahungabanyije cyane kigifatwa ariko bamaze guhangana n'izo ngaruka.

Ati 'Twagombaga kuvugurura ibyerekezo tujyamo,... duhagarika bike ariko turi gufungura ibindi mu burasirazuba. Twerekeje amaso i Mombasa na Zanzibar, ndetse ni ibyerekezo by'ako kanya. Tuzabigeraho mu mpera z'umwaka. Turi kubona umusaruro wiyongera. Impeshyi yabaye nziza cyane ndetse hari abagenzi benshi bashaka gukora ingendo n'imizigo igomba gutwarwa. Twiteze umusaruro ufatika mu minsi iri imbere.'

Mu byerekezo biri gufasha RwandAir gutera imbere harimo, icya Doha, u Burayi nk'i Londres, Entebbe muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Dar es Salaam muri Tanzania n'i Bujumbura mu Burundi.

Ati 'Tumaze kwigobotora ingaruka za Covid-19. Twiteze ko mu mpera za 2025/2026 tuzaba tugeze ku bagenzi miliyoni 1,2, bavuye ku barenga miliyoni imwe twahaye serivisi mu mwaka ushize.'

Makolo yavuze ko mu bo baha serivisi, abarenga 65% ari abakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu buryo bw'igihe gito bategereje gukomeza urugendo (transit), ibigaragaza uburyo gihuza abantu.

Ati 'Ingendo za buri munsi zijya i Londres, izijya i Paris dukora gatatu mu cyumweru, izijya i Bruxelles, Dubai, i Doha tujyayo gatandatu mu cyumweru. Ni ibintu byadufashije kugira ikibuga gito ariko gihuza abantu. Ndetse dufite n'ibiciro byiza.'

Mu minsi ishize humvikanye abahinzi cyane cyane abohereza umusaruro w'ubuhinzi mu mahanga basaba indi ndege y'imizigo na cyane ko iyo RwandAir ifite basanze ari nto.

Makolo yavuze ko bari gukorana n'abohereza mu mahanga uyu musaruro harebwa aho icyuho kiri kugira ngo bazane indi ndege.

Ati 'Turi no kureba uburyo twabona undi mwanya ku mufatanyabikorwa wacu ari we Qatar Airways ku buryo twafasha kubona umwanya w'ibicuruzwa mu gihe dutegereje indi.'

RwandAir ikomeje kongera indege ifite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwikorezi-bukosha-abagenzi-miliyoni-1-2-n-ibihugu-bya-nyamwigendaho-ikiganiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)