Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, aho abana 40 aribo bari buhabwe amazina. Ni abana bari mu miryango 15.
UKO UMUHANGO URI KUGENDA
11:30: Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we mushyitsi mukuru muri uyu muhango. Amaze kugera mu Kinigi ahagiye kubera ibi birori.
11:25: Madamu Jeannette Kagame amaze kugera ahagiye kubera uyu muhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20
AMAFOTO: Abagiye kwita abana b'ingagi amazina bamaze kugera aho uyu muhango ugiye kubera. Mu mwanya utarambiranye, igikorwa nyir'izina kiratangira















10:50: Bruce Melodie ni we uri gusururutsa abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Saa Moya, Katapila, Ikinyafu, Bado n'izindi nyinshi.







10:40: Ariel Wayz ubwo yasurutsaga abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo zitandukanye. Yari yaserukanye n'ababyinnyi bamufashije gushyushya ibi birori.





Ibyo wamenya ku bagiye kwita izina abana b'ingagi
Michelle Yeoh Todt
Michelle Yeoh Todt ni umukinnyi wa filimi w'icyamamare ukomoka muri Malaysia. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.
Afatwa nk'uwabereye abandi banya-Aziya irembo n'ikiraro mu bijyanye no gukina filimi muri Hollywood ndetse yigeze no gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse ibyo gukina filimi, anakorana n'Umuryango w'Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho.

Dr. Gaspard Nzayisenga
Dr. Gaspard Nzayisenga ni Umunyarwanda uzobereye ibyo kuvura inyamaswa akanaba Umuganga Mukuru ushinzwe kwita ku nyamaswa muri Gorilla Doctors, umushinga uhuriweho na UC Davis na Mountain Gorilla Veterinary.
Kuva ubwo yabyinjiragamo nk'uwimenyereza umwuga mu 2014, yabaye umwe muri 12 b'Abanyafurika bagiye batabara ubuzima bw'inyamaswa harimo n'ingagi zo mu misozi yo mu birunga zabaga ziri mu byago muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Rwanda n'ahandi hirya no hino muri Afurika.
David S. Marriott
David S. Marriott ni umushoramari w'Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga yafunguye ishami ryayo mu Rwanda.
Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n'amahoteli by'umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k'Uburasirazuba bwa Amerika.

Susan Chin
Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n'Igenamigambi n'Iterambere, akanaba ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z'imishinga muri Wildlife Conservation Society, imirimo amazemo imyaka 43 kuko yayitangiye mu 1982.
Yakoze ku mishinga minini itandukanye irimo uwa Congo Gorilla Forest, Tiger Mountain, Madagascar at the Lion House, binamuhesha ibihembo bitandukanye.
Chin yagiye anafasha mu gushyiraho ibigo bigamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko mu nyamaswa ziba ku gasozi haba mu Rwanda, muri Madagascar, Costa Rica na Belize.

Camille Rebelo
Uyu ni rwiyemezamirimo w'Umunya-Kenya, umwe mu bashinze EcoPlanet Bamboo abereye Umuyobozi Mukuru.
Amaze kugira uruhare mu micungire y'imigano ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 35 ku migabane itandukanye, anafasha mu guhindura ubutaka bwari bwarashaririye muri Amerika y'Amajyepfo na Afurika, bukaba iwabo w'urusobe rw'ibinyabuzima.
Mbere yo gutangiza EcoPlanet Bamboo, yakoze ku mishinga itandukanye ijyanye n'ibyo kubungabunga amashyamba mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino ku Isi, muri Afurika, Aziya na Amerika y'Amajyepfo.

Alliance Umwizerwa
Alliance Umwizerwa ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi muri Dian Fossey Gorilla Fund muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.
Akazi ke ka buri munsi karangwa no gukurikirana ingagi, kuzibungabunga n'ibikorwa bigamije ubushakashatsi kuri izi ngagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.
Sang-Hyup Kim
Sang-Hyup Kim ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije.
Uyu munya-Koreya y'Epfo yakoze imirimo itandukanye mu myanya yo hejuru muri guverinoma y'igihugu cye harimo no kuba Umunyamabanga mu byerekeye Iterambere rishyigikira Ibidukikije wa Perezida Lee Myung-bak ubwo yayoboraga Koreya y'Epfo.
Yagize uruhare mu gutangiza igenamigambi rya Koreya y'Epfo no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Ku rwego mpuzamahanga yabaye umujyanama mu Muryango w'Abibumbye n'indi miryango mpuzamahanga by'umwihariko mu bijyanye n'ingufu, ibidukikije n'ubukungu.

Reed Oppenheimer
Reed Oppenheimer ni Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation.
Uyu muryango wa Reed Jules Oppenheimer uzwi mu bikorwa bijyanye n'imibanire y'abantu, ibigamije iterambere ry'ubukungu burambye kandi budaheza no gutera inkunga imishinga by'umwihariko muri Afurika n'ibindi bice by'Isi bikiri mu inzira y'iterambere.
Reed yamenyekanye by'umwihariko mu kurwanya ubusumbane, gushyigikira uburezi, ibigamije kwita ku buzima nk'ubuvuzi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Athanasie Mukabizimungu
Athanasie Mukabizimungu wavutse mu 1968, ni we watangije Koperative Imbereheza akaba anayibereye Umuyobozi w'Icyubahiro.
Ni koperative ifite umwihariko w'ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y'abagore n'urubyiruko by'umwihariko mu gace ka Gahunga mu Karere ka Musanze, aho we n'umuryango we bimukiye bavuye i Kigali mu rwego rwo kurushaho gushyira imbaraga muri ibi bikorwa yiyeguriye.
Yibanda ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho n'indi mirimo ibyara inyungu, kwizigamira, kongerera abagore ubushobozi no gufasha ingo zituriye Pariki y'Ibirunga kubaka ibigega byo gufata amazi y'imvura ku buryo kujya kuvoma muri pariki byahindutse amateka binyuze muri uku kwiyemeza kwita ku iterambere ry'icyaro.
Javier Pastore
Javier Pastore ni umunya-Argentine wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w'amaguru mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa.

Yemi Alade
Izina rya Yemi Alade si rishya ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko mu njyana ya Afropop na R&B.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yavutse mu 1989, ariko amenyekana byihariye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo 'Johnny,' yarebwe n'abarenga miliyoni 175 ku rubuga rwa YouTube.
Yarushijeho kumenyekanya mu ndirimbo zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga zirimo izo yahuriyemo n'abandi bahanzi b'ibihangange nka Angélique Kidjo na Rick Ross.

10:15: Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy









Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy


















Amafoto: Kwizera Herve
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-umuhango-wo-kwita-izina-abana-b-ingagi-amafoto