Ubukerarugendo bukomoka ku ngendo z'indege bwinjirije u Rwanda miliyari 180 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yatangajwe n'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) mu nama y'iminsi ibiri yatangiye kubera i Kigali ku wa 4 Nzeri 2025.

Ni inama ihuje abo mu bwikorezi bwo mu kirere barenga 1600 bari kwigira hamwe uko bwatera imbere.

Raporo ya IATA yibanze ku gaciro k'ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda igaragaza kandi ko ubwikorezi bwatanze akazi ku barenga 29.000 bo mu gihugu.

Ni umusaruro uba waragizwemo uruhare n'ibigo bitwara abantu mu ndege, ibibuga by'indege, ubucuruzi buhakorerwa, imirimo yo kuyobora indege n'ijyanye no gukora ibyuma bitandukanye.

Iyi raporo igaragaza ko mu Rwanda abarenga 2900 bakora mu bwikorezi bwo mu kirere mu buryo butaziguye. Imirimo bakora yinjije arenga miliyoni 8,9$, bingana na 0,1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Uruhererekane rw'ubwikorezi bwo mu kirere rwinjirije u Rwanda miliyoni 160,2$ (1,1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu). Ni amafaranga aturuka ku bikorwa bitandukanye nko ku byo abakozi bakoresha, imirimo ijyanye n'ubukerarugendo n'ibindi. Uru ruhererekane rwatanze imirimo 42000.

Buri mwaka abakerarugendo mpuzamahanga bongera hafi miliyoni 688$ ku bukungu bw'igihugu binyuze mu kugura ibicuruzwa no kwishyura serivisi bitangwa n'ibigo by'ubucuruzi byo mu Rwanda.

Iyi raporo igaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bugira n'uruhare rukomeye mu kwimakaza gahunda y'Umuryango w'Abibumbye y'iterambere rirambye.

Irakomeza iti 'Ubwikorezi bwo mu kirere bugira uruhare mu guteza imbere uburezi bufite ireme, guhuza inshuti n'abavandimwe, guteza imbere umuco, n'iterambere ry'abaturage. Gukorera hamwe bituma igihugu cyongera ibyo gikora bigatuma ubukungu bwacyo butera imbere mu buryo burambye, bigafasha no kurwanya ubukene."

Iri raporo igaragaza ko hatwawe toni 16.500 z'imizigo zatwawe bigizwemo uruhare n'ibibuga by'indege byo mu Rwanda.

95% by'ingendo zakozwe mu Rwanda mu 2023 zari mpuzamahanga. Zanganaga na 447.400. Ni mu gihe ingendo z'imbere mu gihugu zari 5%.

Abaturuka mu Rwanda bakorera ingendo cyane muri Afurika bangana na 56%, abajya mu Burayi bangana na 21% bagakurikirwa n'abajya muri Amerika ya Ruguru bangana na 12%.

Imijyi 10 abaturutse mu Rwanda bajyamo cyane ni: Nairobi, Kampala, Bruxelles, Johannesburg, Dubai, Lagos, Paris, Dar es Salaam, Bujumbura na Londres.

Kuva mu 2014 ingendo mpuzamahanga mu Rwanda ziyongereyeho 23% imbere muri Afurika, ziyongeraho 326% ku bijyanye n'ibindi bice by'Isi.

Abagenzi bangana na 66% basoreza urugendo rwabo mu Rwanda cyangwa bagakomeza ingendo zabo bifashishije imodoka cyangwa ubundi buryo.

Abagenzi bangana na 34% bagera mu Rwanda bakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, ubundi bagakomereza mu bindi bihugu.

Biteganyijwe ko mu 2026 RwandAir izaba itwara abagenzi miliyoni 1,2 bavuye kuri miliyoni imwe yariho mu 2023/2024. Mu 2028/2029 bazaba barageze kuri miliyoni 2,1, indege zayo zigere kuri 21.

Mu 2026 RwandAir izaba itwara abagenzi bangana na miliyoni 1,2



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukerarugendo-bukomoka-ku-bwikorezi-bwo-mu-kirere-bwinjirije-u-rwanda-miliyari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)