Iki kinyuranyo kandi cyagabanyutseho 16,01% muri Nyakanga, ugereranyije na Kamena y'uyu mwaka.
Hagati aho, ingano y'ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga nayo yagabanyutseho 2,95% muri Nyakanga y'uyu mwaka, ugereranyije na Kamena y'uyu mwaka, mu gihe yagabanyutseho 55,11% ugereranyije Nyakanga ya 2024.
Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zakomeje kuyobora urutonde rw'ibihugu byoherezwamo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda, aho icyo gihugu cyakiriye ibifite agaciro ka miliyoni 38,65$, bingana na 35,3% by'ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga uyu mwaka.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 34,68$, bingana na 31,67% by'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga. U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu aho bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1,36$ bingana na 11,29% by'ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga.
Hagati aho, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga nabyo byagabanyutseho 10,75% muri Nyakanga, ugereranyije na Kamena, 2025. Ibyo rutumiza kandi byagabanyutseho 32,2% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije na Nyakanga, 2024.
U Bushinwa buyoboye ibihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyoni 95,94$ bingana na 23,23% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Nyakanga.
Tanzania iza ku mwanya wa kabiri, aho yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 46,9% bingana na 11,36% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Nyakanga.
Kenya iza ku mwanya wa gatatu, aho yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 35,94$ muri Nyakanga, bingana na 8,7% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri icyo gihe.
Ibicuruzwa u Rwanda rwatumije muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bingana na 8,65Â % by'ibyo rwatumije hanze, bikagira agaciro ka miliyoni 35,73% mu gihe ibyo rwakuye mu Buhinde bifite agaciro ka miliyoni 25,29% bikangana na 6,12% by'ibyaturutse hanze byose muri Nyakanga.
