Mu minsi ishize Maxime Prévot yatangaje ko mu Ugushyingo 2025 azagirira uruzinduko i Kigali, yitabiriye inama y'Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Francophonie.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirege yagiranye n'umunyamakuru Scovia Mutesi, yavuze ko Maxime Prévot najya mu Rwanda azakirwa nk'abandi bashyitsi, ashimangira ko mu bimugenza hatarimo kuganira ku mubano w'ibihugu byombi.
Ati 'Ababiligi nk'uko mubizi twacanye umubano mu kwezi kwa gatatu ariko ntabwo bivuze ko tutavugana rimwe na rimwe iyo hari ikibazo kibaye. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wabo yavuze ko azaza mu Rwanda mu Ugushyingo kwitabira inama y'Abaminisitiri bo mu Muryango wa Francophonie kuko u Bubiligi ni igihugu kigize Francophonie, tuzamwakira nk'uko tuzakira abandi ba Minisitiri bazaba bari i Kigali icyo gihe.'
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta biganiro bigamije kuzahura umubano bihari.
Ati 'Ibyo ntabwo biri kuri gahunda, ariko bitabujije ko tuvugana haba ku rwego rw'abaminisitiri no ku zindi nzego ibyo bisanzwe bibaho, ariko ibyo kuganira ku mubano ntabwo biri kuri gahunda. Ntabwo turabivugaho, ntabwo birajya kuri gahunda, tuvugana ku tubazo tuba duhari tugomba gukemurwa ariko ntabwo turabivugaho.'
Mu kiganiro Maxime Prévot aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko igihe cyo kuzahura umubano kitaragera.
Ati 'Haracyari kare kuba twavuga ibyo kubura k'umubano. Ndashaka kwibutsa ko u Bubiligi ataribwo bwashatse guca umubano n'u Rwanda.'
Yavuze ko kuzahura umubano w'u Bubiligi n'u Rwanda bishobora gufata igihe kandi abantu bakwiriye kubyumva.
Ati 'Kuri njye ni ingenzi mbere na mbere kuba inzira zishobora gutuma umubano uzahuka zongera guhangwa, byagenda gake cyangwa bikanyura mu zindi nzira. Ibi nibyo nagerageje gukora mu mezi ashize, by'umwihariko mu nama na mugenzi w'u Rwanda i Doha, hashimwe ubuhuza bwa Qatar. Umubano ushingiye kuri dipolomasi uba ukwiriye guhabwa igihe kugira ngo wongere kubaho kandi usubire mu buryo bwari busanzwe, nta gisubizo gihari uretse ibiganiro.'
Muri Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni icyemezo u Rwanda rwavuze ko rwafashe kuko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.
Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.
