Supermarket za Coopérative U zigiye gufungurwa muri Inzovu Mall i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire n'Ikigo cya Groupe Duval cy'umufaransa na we uri kubaka inyubako izakorerwamo ubucuruzi ya Inzovu Mall.

Coopérative U ifite izina rikomeye mu kugira supermarket nziza kandi zigezweho zirimo Hyper U, Super U na U Express ari na zo zizagezwa ku isoko ry'u Rwanda.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Group Duval yavuze ko imikoranire y'ibigo byombi izatuma supermarket zifite izina ku ruhando mpuzamahanga zinakorera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu 2026, U Express izaba yatangiye gukorera muri Inzovu Mall imwe mu nyubako yitezweho guhindura Umujyi wa Kigali.

Inzovu Mall, ni umwe mu mishinga migari y'ubucuruzi witezweho kuzahindura isura y'Umujyi wa Kigali ndetse ugafasha imbaga y'abasura igihugu buri mwaka kubona ahantu hagari bashobora guhahira, kwidagadurira ndetse na restaurants zigezweho.

Izaba ifite na hoteli yitwa Odalys, ibarizwa mu kigo gishamikiye kuri Groupe Duval.
Iyi hotel ifite amashami mu mijyi itandukanye y'u Bufaransa no mu Burayi, yatangiye gahunda yo kwagurira ibikorwa mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa.
I Kigali iyo hotel izaba ifite inyenyeri enye, yubatswe ku buso bwa metero kare 5000 aho ikagira nibura ibyumba 95.

Ibyo bigo byombi bigaragaza ko imikoranire yabyo izatanga akazi ku Banyarwanda kandi binateze imbere uruhererekane rw'ibikomoka ku buhinzi mu gihugu kuko bazaba bakorana n'Abanyarwanda mu kubona bimwe mu bicuruzwa.

Biteganyijwe ko nibura ubwo bufatanye buzahanga imirimo 500 kandi bizanagira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu Karere.

Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Louis-Victor Duval, yagaragaje ko Inzovu Mall ijyanye n'icyerekezo cy'abo cyo gushora imari no kugirira akamaro aho bakorera kandi ko bifuza gufasha abakiliya kubona ibicuruzwa bifite ubuziranenge mu buryo bworoshye ari yo mpamvu y'imikoranire.

Ati 'Binyuze muri aya masezerano aho izina rya U rigiye kuza ku isoko ry'u Rwanda, turashaka korohereza abakiliya kugera ku bicuruzwa byuzuje ubuziranenge, kuzamura impano z'abenegihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'

Umuyobozi Mukuru wa Coopérative U, Dominique Schelcher, na we yavuze ko gukorana na Duval ari intambwe ikomeye mu iterambere ry'ikigo ayoboye kandi ko ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwagurira ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

Inzovu Mall iri kubakwa ku buso bungana na metero kare 40.000, burimo metero kare 6000 zarahariwe ibiro byo gukorerwamo, parking ziri hagati ya 400 na 667 n'ibindi.

Inzovu Mall izaba ikoresha ingufu z'imirasire y'izuba, ifite uburyo bwo gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa kimwe n'ayo muri piscine, amatara akoresha amashanyarazi make n'ibindi bifasha kurengera ibidukikije nka gahunda ya Leta ariko inajyanye na politiki zigezweho z'abafatanyabikorwa batera inkunga imishinga minini.

Inzovu Mall izaba ari imwe mu nyubako ngari muri Kigali
Imirimo yo kubaka nirangira hazaba hari amaguriro n'ahantu ho kuruhukira hagiye hatandukanye
Imwe muri Supermarket z'ikigo kigiye kuza ku isoko ry'u Rwanda
Abayobozi bagaragaje ko imikoranire igamije korohereza abaturarwanda n'abarusura kubona ibicuruzwa byuje ubuziranenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-abafaransa-kimenyerewe-mu-kugira-supermarket-zikomeye-cyageze-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)