Abatujwe na Leta bagiye guhabwa ibyangombwa by'inzu bubakiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 9 Nzeri 2025, yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyepfo, zirimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, abayobozi ba One Stop Centers.

Yahuje kandi abayobozi bashinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, abashinzwe gukurikirana ibibazo by'impunzi n'abimukira, abakozi bashinzwe imiturire, abayobozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA), ndetse n'abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse mu mpera za Kamena 2025 agaragaza ibyiciro by'abaturage batujwe Leta igiye gukorana nabo amasezerano abaha uburengiza ku nzu.

Yagaragaje ko aya mabwiriza mashya areba abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zamugariye ku rugamba, abatishoboye ndetse n'abandi Leta yubakira ikanabatuza kubera ibikorwa by'inyungu rusange cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n'abatishoboye bimuwe kubera ibiza.

Aba bose, amabwiriza asobanura ko ari bo bazatangira guhabwa ibyangombwa by'inzu batujwemo, nk'uko byatangajwe na Nsabimana.

Ati 'Igikorwa cyo kubaha ibyangombwa kiratangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2025, abo baturage bagomba kuba bahawe ibyangombwa by'ubutaka.'

Abayobozi b'inzego z'ibanze zegereye abaturage na bo babona iyi gahunda nk'izakemura ibibazo birimo kuzungura, kwaka inguzanyo muri banki n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko aya mabwiriza aje ari igisubizo ku bajyaga bifuza kuzungura ababyeyi babo bayatujwemo bakazitirwa no kuba nta byangombwa izo nzu zifite, n'ibindi byabangamiraga iterambere.

Ati 'Hari uwo twatuje nyuma aza kwitaba Imana, tuzi ko nta n'umuryango agira, nyuma abana be baza kugaragara. Iyo nzu, abo bana twarayibahaye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko amabwiriza ajyanye n'imiturire ari ngombwa ko avugururwa kugira ngo hasuzumwe abatujwe na Leta bamaze kwiteza imbere ndetse n'abayatujwemo bagifite ubushobozi buke, anasobanura ko bizabanzirizwa n'igikorwa cyo kubarura iyo miryango hagamijwe kureba imibereho ya buri wese Leta yubakiye, hasesengurwa ibibazo bafite mu kubishakira ibisubizo.

Kugeza ubu, imiryango irenga 9000 ni yo ibarurwa nk'iyubakiwe na Leta y'u Rwanda ariko ishobora kuziyongera nyuma y'ibarura riteganyijwe gukorwa mu gihe cya vuba.

Hirya no hino hagaragara imidugudu yubatswe na Leta, inzu zihabwa abaturage
Iyi nama yitabiriwe n'abarimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse azatuma abatujwe na Leta babona ibyangombwa by'inzu bahawe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko aya mabwiriza aziye igihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatujwe-na-leta-bagiye-guhabwa-ibyangombwa-b-inzu-bubakiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)