Spiro yagabanyije ibiciro bya moto zayo nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kumurika izo moto byabereye ku Ishami rya Spiro mu Giporoso, kuri uyu wa 05 Nzeri 2025. Abantu 1000 ba mbere bazagura izi moto muri iki gihe cya poromosiyo, bashyiriweho umwihariko wo kongera kugabanyirizwa ibiciro uguze moto akayihabwa kuri miliyoni 1 n'ibihumbi 150 Frw, bakanahabwa izindi mpano.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko iki kigo cyagabanyije ibiciro bya moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo abazikenera bazibone ku bwinshi, mu gushyigikira gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kurengera ibukikije, hongerwa ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hakagabanywa ibikoresha lisansi.

Ati ''Iyo turebye, iyo uhenze umuntu burya ntabwo ari inyungu zacu, cyane cyane kubera ko turi mu iterambere ryo kugira ngo turebe uko twabungabunga ikirere. Rero mu buryo bwo koroshya kugira ngo turebe ko twabungabunga ibidukikije, dushaka kugira ngo uwo ari we wese abone uburyo bumworoheye yatunga mo moto.''

Ngabire kandi yahamagariye abaturarwanda muri rusange cyane cyane abamotari, kwitabira iyi gahunda yo kugura moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo buri wese akomeze gushyira itafari rye ku mishinga irengera ibidukikije.

Ati ''Tumaze igihe kinini tubivuga tukavuga tuti 'Umunyarwanda wese ureba ku hazaza cyangwa se unareba icyo leta idusaba, niba adashaka kurengera abandi wenda arengere abavandimwe be, arengere imiryango ye. […] Umunyarwanda uri aha hanze wese n'uyitega, namenye y'uko uyu munsi moto y'ukuri, moto y'u Rwanda, moto nziza ari moto y'amashanyarazi.''

Umumotari witwa Bizumurenyi Sadi umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera kuzikoresha cyane akanavuga Icyongereza, ni umwe mu ba mbere baguze kuri izo moto nshya za Spiro, avuga ko na we yafashe icyemezo cyo kureka moto ikoresha lisansi kugira ngo atange umusanzu we mu kurengera ibidukikije.

Ati ''Nari nsanzwe nkoresha moto inywa lisansi, gusa nafashe umwanzuro wo kuba nayihindura nkakoresha moto y'amashanyarazi kubera ko nasobanukiwe ibyiza byo gukoresha moto z'amashanyarazi, ko nshobora kuba naba ngize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, ikindi nasobanukiwe ko ugereranyije moto isanzwe na moto ikoresha amashanyarazi, ihenze cyane mu bijyanye n'ibikenerwa mu kuyitaho ni moto inywa lisansi.''

Ku bijyanye no guhenduka kwa moto yaba ku biciro ndetse n'ibindi nkenerwa nyuma byo kuyitaho, ni igitekerezo Bizumurenyi ahuriyeho na Nsanzineza Amidu, wahamije ko kuba igiciro cyo moto za Spiro kidahanitse akaba yabashije kwigurira iye nta kabuza bigiye kumufasha mu iterambere rye.

Ati ''Irahendutse, iyi moto ni iterambere. Nzayikoresha mu bikorwa byanjye bwite, mu iterambere no mu yindi mirimo yanjye ya buri munsi.''

Ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cya Spiro, gitangaza ko izi moto zamuritswe ari nziza yaba mu mikorere no mu miterere yazo, ndetse ko ubu byorohejwe ku bashaka kuzigura kuko iyo umaze kwishyura bisaba nibura iminsi icumi ukaba wabonye moto yawe n'ibyangombwa byayo byose, ibitandukanye n'uko mbere byatwaraga ukwezi cyangwa kukaba kwanarenga.

Moto za Spiro zaguraga miliyoni 2 Frw, ziri gutangwa kuri poromosiyo kuri miliyoni 1,2 Frw
Abantu 1000 ba mbere bari kugura moto za Spiro, bari kugabanyirizwa bakazihabwa kuri miliyoni 1 n'ibihimbi 150 Frw, bakanahabwa impano
Bizumurenyi Sadi waguze moto y'amashanyarazi akareka iya lisansi, avuga ko izamufasha gushyira itafari ku mishinga irengera ibidukikije
Abatwara moto barashishikarizwa kugura iz'amashanyarazi kuko zifasha mu kurengera ibidukikije hacibwa izikoresha lisansi
Imiterere ya moto nshya za Spiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yagabanyije-ibiciro-bya-moto-zayo-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)