Nyuma y'uko FERWAFA ijuririye icyemezo cya CAF cyo gukura Kigali Pelé Stadium mu bibuga bitemewe, yaje guhabwa umugisha ndetse ni naho imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League na Confederation Cup, APR FC na Rayon Sports zizayakirira.
Benshi bibazaga aho Rayon Sports izakirira Singida Black Stars n'itariki cyane ko Kigali Pelé Stadium CAF yari yayanze kandi Stade Amahoro ikaba itaboneka kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba irimo kuba.
Yari yandikiye FERWAFA isaba ko yayisabira uyu mukino ukigizwa inyuma, nta kindi iri shyirahamwe ryahise rikora uretse ahubwo kujurira muri CAF rivuga ko Kigali Pelé Stadium yujuje ibisabwa.
Bitewe n'amashusho n'amafoto yoherejwe mu mpera za Kanama, CAF yongeye kwemeza Pelé Stadium.
Iki kibuga akaba ari cyo Rayon Sports izakiriraho Singida Black Stars tariki ya 20 Nzeri 2025.
APR FC yisubiyeho, ntikozwa Stade Amahoro
Nyuma y'uko Kigali Pelé Stadium yanzwe, APR FC yasabye kuzakinira kuri Stade Amahoro tariki 1 Ukwakira 2028.
Ibi byari byahawe umugisha kuko icyo gihe iyi Stade izaba yabonetse.
Nyuma y'uko rero Kigali Pelé Stadium ikomorewe na APR FC yahise igarura umukino wa yo kuri iki kibuga uva i Remera.
Kuva na mbere hose APR FC yifuzaga kwakirira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki kibuga atari ibyatsi ahubwo ari tapis kandi mu Misiri ibibuga byinshi bakoresha ari ibibuga by'ibyatsi, kubatwara ku Mahoro byaba ari nko kubafasha.
Ikindi cyatunguye benshi ni amasaha umukino washyizweho, washyizwe ku isaha ya saa munani za manywa.
Ni amasaha yatunguye benshi kuko ntibisanzwe ko imikino ikinwa kuri aya masaha. Ibi benshi babifashe nk'amayeri ya APR FC yo kuzana Pyramids FC ku zuba ryinshi mu gihe imenyereye gukina ni njoro.
Muri make uwavuga ko APR FC yagerageje gufunga buri nguni na buri kantu kashyira Pyramids ahantu yakumva amahirwe ari mu ruhande rwa yo, ntiyaba abeshye.
APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira mu Misiri.