Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Be One Gin izajya ihemba umukinnyi w'umukino ndetse n'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi (Player of the month).
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, impande zombi zikaba zasinye amasezerano y'umwaka umwe w'imikino (2025-26), afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.
Umuyobozi wa Be One Gin, Habumugisha Jean Paul yavuze ko bahisemo gufasha Sosiyete no kugira ngo mu mafaranga babaha bagura ibinyobwa bya bo hagire bike bibagarukira.
Ati "Ntabwo twibanda ku bintu bitubyarira inyungu gusa ahuhwo twatekereje kuri sosiyete ni muri urwo rwego twatekereje akantu katera imbaraga abakinnyi (motivation). Turashaka ko mu byo baduha hari ibibagurukira binyuze muri Siporo. Ndakeka tuzakorana neza nk'uko mbere byari bimeze."
Yakomeje avuga ko icyatumye batekereza gufatanya na Rwanda Premier League ari ukugerageza gufasha mu iterambere ry'umuturage.
Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusuf yavuze ko ibi bihembo bizafasha n'ikipe y'igihugu.
Ati "ibi bihembo ntabwo bizafasha umukinnyi n'amakipe ahubwo bizafasha n'ikipe y'igihugu kuko bizongera ihangana mu kibuga bitume n'abakinnyi bazamura urwego maze ikipe y'Igihugu ibyungukiremo."
Umukinnyi w'umukino azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, umukinnyi w'ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 400 Frw. Umutoza w'ukwezi azahebwa ibihumbi 300 Frw ni mu gihe umunyezamu w'ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw.