Rutsiro: Polisi yamennye litiro 3000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kumena izi nzoga cyabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira mu Mudugudu wa Kimpongo.

Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko bamennye litiro 3000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati "Turaburira abakomeje kwishora mu kwenga no gucuruza inzoga nk'izi z'inkorano, dushishikariza abaturage gukora imirimo yemewe bakiteza imbere n'imiryango yabo, bakirinda gutakaza umwanya mu bikorwa nk'ibi bibateza ibihombo harimo n'ibihano byo gufungwa, iyo zifashwe zangirizwa mu ruhame, abaturage bakigishwa ububi bwazo ku buzima bwabo.'

Yahamije ko aho izo nzoga zafatiwe hasanzwe imashini ebyiri zipfundikira amacupa, ibijerekani 12, ingunguru imwe, amajyane amapaki atatu, imashini isya tangawizi imwe n'ama na etiquette 5000 yakoreshaga ku macupa.

Hamenwa litiro 3000 zigizwe na litiro 2.400 zo mu macupa y'ibyuma na litiro 600 zo mu macupa ya pulasitiki, hatwikwa kandi amacupa ya pulasitiki 5.200.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy'ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk'ibiyobyabwenge byoroheje biteganywa n'iteka rya Minisiteri y'ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n'ibyiciro by'ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo hafashwe inzoga z'inkorano zihita zangirizwa mu ruhame
Hatwitswe amacupa ya pulasitike yakoreshwaga bafunga inzoga z'inkorano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yamennye-litiro-3000-by-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)