U Rwanda rwavuze ku kiyaga gishya cyo kuri Nyabarongo II, kizahindura uturere dutanu igicumbi cy'ishoramari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugomero rwa Nyabarongo II rwatangiye kubakwa mu 2022, ku buso bwa hegitari 600 mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi na Muhondo mu Karere ka Gakenke. Byitezwe ko uyu mushinga uzatanga ingufu za Megawatt 43,5, unatange amazi yo kuhira imyaka kuri hegitari 20.000.

Sosiyete Sino Hydro Corporation iri kubaka uru rugomero igaragaza ko imirimo igeze kuri 50%. Biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2028, rukazatwara miliyari 214 Frw.

Itangazo Minisiteri y'Ibikorwaremezo yasohoye ku wa 3 Nzeri 2025, rigaragaza ko amashanyarazi azava kuri uru rugomero azashyirwa ku muyoboro mugari, hakaba n'ikiyaga kizagira uruhare runini mu guteza imbere ubwikorezi, ubuhinzi, n'ubukerarugendo.

Riti 'Iki kiyaga gishya kandi kizunganira uburyo busanzwe bwo gutwara abantu n'ibintu hagati y'umujyi wa Kigali n'utundi turere, hifashishijwe inzira y'amazi kandi kizamure amahirwe y'ishoramari mu bukerarugendo.'

Ni ikiyaga kizavuka nyuma yo kubaka urukuta rurerure, kizahuza Akarere ka Nyabihu, Musanze, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Muhanga, Kamonyi na Nyarugenge. Kizaba ari icya kane kinini mu Rwanda, gikubye kabiri icya Muhazi.

Mininfra yahamije ko 'Uturere twa Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Nyabihu na Ngororero tuzaba igicumbi cy'ishoramari rishya mu mahoteli, restaurant n'ibindi bikorwa by'ubukerarugendo ku nkengero z'icyo kiyaga.'

Ikiyaga kizirema nyuma yo kubaka urukuta no kuzuza amazi muri icyo kidendezi kizaba ari kilometero 68 uvuye aho urugomero rwubatse urubira inyuma aho amazi aturuka.

Ni ikiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z'amazi, kikazagira uruhare runini mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi ndetse n'amashanyarazi.

Biteganyijwe ko ingurane ku bahafite umutungo zizagera kuri miliyari 70 Frw ariko bakazanimurirwa mu midugudu ifite ibikorwaremezo byose.

Iti 'Binateganyijwe ko bazimurirwa mu midugudu igezweho ifite ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, n'ibindi bikenerwa by'ibanze. Ku bufatanye n'inzego zitandukanye abataruzuza dosiye zabo zisaba ingurane barimo gufashwa kugira ngo bikorwe vuba kandi neza.'

Byitezwe ko uretse amashanyarazi, iki kiyaga kizaba n'inkingi ikomeye ku bukungu bw'igihugu kuko kizazamura umwuga w'uburobyi n'imyidagaduro irimo siporo zo koga.

Iki kiyaga kizatuma hatangizwa inzira y'amazi ihuza uturere dutandukanye tw'intara z'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-kiyaga-gishya-cyo-kuri-nyabarongo-ii-kizahindura-uturere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)