Ni ingingo Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Yavuze ko umuryango mpuzamahanga binyuze mu bigo byawo birimo n'ibivuga ko biharanira uburenganzirwa bwa muntu, ukomeje kugereka ku Rwanda ubwicanyi bubera mu Burasirazuba bwa RDC nyamara wirengagije ukuri.
Ati 'Ukubatwa k'umuryango Mpuzamahanga binyuze mu bigo bya Loni birengera uburenganzira bwa muntu n'imiryango idaharanira inyungu, ku bijyanye no gushinja 'M23 bita ko ishyigikiwe n'u Rwanda' ibikorwa byose bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ukirengagiza cyangwa ukagabanyiriza ubukana kanseri yamunze aka karere, ari yo Wazalendo na FDLR bishyigikiwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa. Ingengabitekerezo yabo ya Jenoside n'ubufasha bahabwa n'amahanga ni amahano kandi biteye impungenge.'
Ubu butumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwagarukaga ku mashusho yashyizwe hanze, agaragaza umuntu ukomoka muri Kenya mu bwoko bw'Aba-Masai atwikwa na Wazalendo mu gace ka Beni muri RDC, ashinjwa kuba asa n'Abatutsi.
Nduhungirehe ati 'Ndetse n'Aba-Masai (umuryango w'aborozi baba muri Kenya na Tanzania), batangiye kuba inzirakarengane z'ubu busazi bushyigikiwe na Guverinoma ya RDC.'
Ubu butumwa bwa Nduhungirehe buje nyuma y'aho ibihugu by'amahanga bihaye ishingiro raporo z'imiryango irimo Human Rights Watch zishinja abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili 140 muri teritwari ya Rutshuru 'biganjemo Abahutu', 'bifatanyije n'Ingabo z'u Rwanda' muri Nyakanga 2025.
Uku gusiga icyasha Ingabo z'u Rwanda biherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame wavuze ko n'iyo RDF itakwijandika mu bikorwa by'ubwicanyi, kuko iyo aba ari yo mikorere iyiranga, yari guhera ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda nyuma yo gutsindwa urugamba i Goma.
Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora [â¦] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'
Yashimangiye ko abavuga ibyo binyoma birengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo.
Ati 'Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya RDC, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n'impunzi zivayo zikaza hano abandi bakicwa, n'uyu munsi bakicwa, ibyo ntabwo abantu bajya babivuga. Ntaho njya mbona njye bivugwa cyangwa byandikwa, ariko ubwo bikubwira impamvu.'
'Impamvu ni uko bashaka ko ari ko biboneka. Ikibazo cyose cyigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa Congo yose ni u Rwanda, ntabwo ari Interahamwe, ntabwo ari Wazalendo ntabwo ari Guverinoma, ubwo murumva aho baganisha.'
Perezida Kagame yashimangiye ko iyi myitwarire igayitse y'amahanga ku Rwanda ari yo ituma buri Munyarwanda aharanira kwigira, gukora byinshi nubwo amikoro ari make.
