Byabaye mu rukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, mu Mudugudu wa Ruduha, aho urugo rw'uwitwa Uwineza Providence w'imyaka 49, rwatewe n'abagabo babiri, barimo uw'imyaka 57 n'undi w'imyaka 73, bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro, icumu ndetse n'icyuma, maze bacukura inzu bashaka kwiba ihene.
Abahungu bo mo muri urwo rugo, bahise babyuka batabaye, maze batangira kurwana n'abo bajura, umuhungu w'imyaka 17 waho bahita bamutema ku kaboko, naho mukuru we w'imyaka 24 akubita umwe mu babateye witwaga Uwiragiye Fabien w'imyaka 73 inkoni ku gahanga arakomereka bikabije, maze bamujyanye kuri Ivuriro ry'Ibanze rya Tambwe, ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa abo basore babiri, ndetse n'undi ukekwaho ubujura wari kumwe na nyakwigendera bose batabwa muri yombi.
Ati 'Ubu bose uko ari batatu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.'
CIP Kamanzi, yaboneyeho kwibutsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi birimo n'ubujura bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage kubicikaho, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira, anongeraho ko nta muturage ukwiye kwihanira, ahubwo usagariwe wese aba akwiye gutabaza inzego z'ubuyobozi zikamufasha.