Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuga ko leta ikwiye kwinjira muri iki kibazo ku buryo amategeko arengera abapangayi mu buryo bugaragara, kuko abafite inzu bakodesha bazigira iturufu bakongeza igiciro cyazo uko biboneye, udahise abona ubushobozi bakamusohora adakoza amaguru hasi.
Ihanabayo Loti avuga ko bamwe muri ba nyir'inzu muri Kigali bitwaza ko abantu benshi bajya kuhashakira ubuzima kandi inzu zitiyongera, bigatuma bongera ibiciro uko bashaka wakwanga kwishyura bakagusohora nabi kuko baba bizeye ko bazahita babona undi uyijyamo.
Ati ''Hari igihe ujya nko mu nzu ukayikodesha, wamaramo nk'ukwezi kumwe cyangwa nk'amezi abiri, nyir'inzu akaba arayizamuye kandi nta kintu yayikozeho. Nta karangi yasizemo imbere, wenda inzu irava ntayivuguruye, ariko akagenda azamura buri munsi. [â¦] Numva leta yagira icyo ibikora ho.''
Uzabarera Jeanne Gentille we avuga ko ba nyir'inzu bitwaza ngo ibiciro ku masoko byazamutse na bo bakongeza ubukode bw'inzu uko bishakiye, kandi wenda imishahara y'abazikodesha itiyongereye. Asaba ko leta yabiha umurongo amategeko akubahirizwa uyarenzeho agahanwa, ikanagabanya imisoro ku bafite inzu zikodeshwa kuko na yo bayitwaza bagashyira umuzigo ku bapangayi.
Ati ''Icyo kibazo cyambayeho, nanjye ndakodesha. [â¦] akazi umuntu akora ugasanga ntabwo baba bari bumwongeze, ugasanga agize imbogamizi z'uko amafaranga na we ahembwa ku kazi abaye make kuko bamwongeje ku nzu.''
''Icyo leta yakora ni ugushishikariza ba nyir'inzu kugira ngo batananiza abakodesha, cyane cyane usanga ba nyir'inzu bitwaza ngo ibiciro hanze byaruriye, ngo ibiryo byarahenze, imisoro yarazamutse. Icyo nasaba leta ni uko yagabanya ku misoro ya ba nyir'inzu kugira ngo natwe bazatworohereze kutugabanyiriza ku nzu.''
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamategeko Munyentwali Maurice, yavuze ko amakosa akunze kugaragara mu gukodesha inzu, ari uko nyirayo n'uyikodesha badakora amasezerano y'ubukode, n'abayakora ntibashyiremo ingingo zose zikwiye kumvikanwaho zirimo n'ijyanye no kongeza amafaranga, bityo ko mu guca izo mpaka baba bakwiye gukora amasezerano bafashijwe n'umunyamategeko.
Ati ''Imibanire ya nyir'inzu n'ukodesha ishingiye ku masezerano gusa nta kindi. Itegeko rigenga amasezerano mu ngingo ya 64, rivuga ko amasezerano yakozwe hagati y'abantu babiri afatwa nk'itegeko ubwaryo. Ubwo ni ukuvuga ngo ibyo nyir'inzu yumvikanye n'ukodesha inzu ye, ni byo bigomba kugenderwaho kandi buri wese akabyubahiriza.''
''Niba umuntu agiye mu nzu y'undi bagomba kuvugana igiciro cy'ubukode, bakanavugana ibirebana n'igihe icyo giciro kizahindukira ngo kizamuke. [â¦] Amasezerano agomba kuba arimo ingingo zose zisobanutse, cyane cyane kugira ngo birengere umupangayi, agomba kuvuga ati ngiye mu nzu, nubwo nzajya nishyura buri kwezi ariko aya masezerano afite agaciro k'imyaka itanu, ibiri cyangwa umwe. Biba bivuze ngo mbere y'icyo gihe ntibemerewe kuzamura ibiciro.''
Umunyamategeko Munyentwali Maurice yavuze kandi ko mu masezerano hagati ya nyir'inzu n'uyikodesha, hagomba kujyamo uko bizamera mu gihe hagira ushaka gusesa amasezerano. Aha ni ku bw'impamvu zirimo no kwirinda ko nyir'inzu abonye utumva ibyo kongezwa ay'ubukode, yakwirukana nabi atanabanje kuguteguza.
Munyentwali yibukije ko agaciro k'imitungo itimukanwa nk'inzu, kazamuka bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo uko ibiciro buhagaze ku isoko, agaciro k'ifaranga ry'igihugu n'ibindi, bityo ko ibiciro by'ubukode bishibora kuzamuka, ariko ntibikorwe nko kurenganya abakodesha ngo bongezwe amafaranga buri gihe gito.
Yongeyeho ko mu masezerano hanagomba kujyamo ibijyanye n'igihe amafaranga y'ubukode azongerwa n'umubare w'aziyongeraho.