Rayon Sports yamaze kwemeza Mwambari Serge nk'umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coach) asimbura Ayabonga Lebitsa uheruka gusezera kuri iyi kipe.
Muri Kanama 2025 nibwo Ayabonga Lebitsa ukomoka muri Afurika y'Epfo yasezeye kuri Rayon Sports avuga ko batagikomezanyije.
Rayon Sports yari imaze igihe idafite umutoza wongerera ingufu abakinnyi ikaba yamaze kwemeza Mwambari Serge usanzwe ari umutoza mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yamaze guha ikaze uyu mutoza umwe mu beza u Rwanda rufite.
Nta gihindutse Mwambari Serge aratangira akazi yitegurana na Singida Black Stars mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2024, iyi kipe izahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatatu.
Rayon Sports si ubwa mbere yifuje Mwambari Serge ariko izindi nshuro ntibyakunze kuko bamusabaga gusezera mu Mavubi ariko akababwira ko bidashoboka, gusa kuri iyi nshuro amakuru avuga ko yemerewe no gukomeza gutoza Amavubi.
Mwambari Serge yatangiye gukora akazi mu ikipe y'igihugu Amavubi muri 2021. Yanongereye ingufu abakinnyi ba AS Kigali na Police FC.