Ni ibihembo bahawe ku wa 9 Nzeri 2025, bihabwa icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bakoraga imenyerezamwuga muri iki kigo, aho 15 bitwaye neza bahembwe.
Abazitwara neza kandi muri aya mahugurwa bazahabwa amahirwe yo kuba abakozi bahoraho ba Prime Life Insurance.
Aba banyeshuri batangiye imenyerezamwuga muri Nyakanga 2025 ubwo hamurikwaga ubwishingizi bwa 'Nkunganire Shoferi' bwagenewe abatwara ibinyabiziga.
Nkunganire Shoferi ni ubwishingizi buhabwa abatwara ibinyabiziga burengera ubuzima bwabo ndetse n'ubw'imiryango yabo igihe bakoze impanuka.
Muri ubu bwishingizi, abashoferi bizigama mu byiciro bine bitewe n'ubushobozi bwabo, aho icyiciro cya make ari 3000 Frw ku kwezi, mu gihe icya menshi ari ibihumbi 10 Frw ku kwezi
Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko abanyeshuri bose muri rusange bagaragaje imyitwarire myiza gusa aba 15 ari bo babashije kugera ku ntego bari bihaye.
Yakomeje avuga ko ibyo bitarangiriye aho kubera ko Prime Life Insurance izakomeza kubafasha kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kubona imirimo.
Ati ' Nyuma yo kubaha ibihembo ndetse n'impamyabushobozi zerekana ibyo bakoze, ubu noneho dufunguye ikindi cyiciro kibaganisha ku kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kuvamo abakozi babyemerewe bacuruza ubwishingizi ku Banyarwanda.'
Aba babyeshuri bahawe imenyerezamwuga binyuze mu bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, kuko bose ari abanyeshuri bari kurangiza amasomo muri iryo shami.
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu muri iyi Kaminuza, Dr. Nkurunziza Joseph , yavuze ko aba banyeshuri barangije muri iki cyiciro berekana umusaruro uva mu gukorana hagati y'ibigo na Kaminuza.
Ati 'Abenshi muri aba banyeshuri ni abasoje amasomo yabo bategereje guhabwa impamyabumenyi, bivuze ko urebye aba ari nk'aho bamaze kubona akazi binyuze muri aya mahirwe. Ibi rero byerekana ko ibigo by'abikorera iyo bihurije hamwe na kaminuza bitanga umusaruro ufatika.'
Tuyishime Pacifique uri mu bagiye guhabwa amahugurwa yavuze ko icyamufashije muri iri menyerezamwuga bari bamazemo amezi abiri, harimo kudacika intege no kumenya intego ye ndetse ko ari byo yumva bizamufasha no muyandi mahugurwa bagiyemo.
Ati 'Guhabwa aya mahirwe ni umugisha ukomeye, ubu tugiye kongera gushyiramo imbaraga kugira ngo twongere tugere ku ntego tuba twarihaye turebe ko twabona akazi.'
Iri menyerezamwuga ryatangiranye n'abanyeshuri 78 baje kuvamo 15 bahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bigaga ndetse n'inshingano bari bahawe.
Mu bikorwa aba banyeshuri bakoze harimo kumenyekanisha ubu bwishingizi, aho bwasangwa nko ku rubuga rwa Prime Life Insurance, n'ibindi.



