Ibi yabivuze ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo hashyirwaga imirongo y'umuhondo (yellow box) mu isangano ry'imihanda ryo ku Gishushu.
Rutikanga yasobanuye ko iyo mirongo itamenyerewe cyane mu gihugu uko ikiri hake gusa avuga ko biri muri gahunda yabo kuyishyira mu masangano y'imihanda yose.
Yagize ati 'Iyi mirongo isobanura ko aho hagati hatemerewe guhagararwa igihe icyo ari cyo cyose ubwo ndavuga ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara n'umunota n'umwe. Ubusanzwe itegeko rigena imikoreshereze y'umahanda riteganya ko mu masangano y'imihanda nta kinyabiziga kigomba guhagararamo, iyi mirongo rero ni ikimenyetso cyongera kubyibutsa abatwaye ibinyabiziga.'
Akomeza avuga ko abazakoresha iyi mirongo nabi bazajya bahanwa kuko gucunga ikoreshwa ry'iyi mirongo na byo byongewe mu byo camera zicunga umutekano wo mu muhanda zikora.
Yagize ati 'Ziriya camera mubona si gufata amashusho y'umuntu wahagazemo (mu mirongo) ahubwo zibika n'ayo mashusho kugira ngo zidufashe kwereka wa wundi utanyurwa n'ibyemezo byafashwe cyangwa utazaba wibuka ko yigeze ahahagarara kuko z'ifitemo ubwo bushobozi.'
Akomeza avuga ko atari ibyo gusa kuko izi camera zizajya zibika amashusho y'umuntu 'uhanyuze amatara yaka umutuku, uvugira kuri telefone, utambaye umukandara, imodoka idafite ubwishingizi, cyangwa idafite icyemezo cy'ubuziranenge bw'ikinyabiziga (controle technique), ubwo bwose ni ubushobozi bw'iyi camera.'
Ndayisenga Jean utwara moto mu mujyi wa Kigali yavuze ko iyi mirongo igiye kujya ibibutsa uburyo bwo kubahiriza amategeko yo mu masangano y'umuhanga kuko hari igihe babyibagirwaga.
Yagize ati 'Hari amategeko wibuka ari uko uhuye na yo mu muhanda, nk'iriya mirongo kubera idahari cyane, hari igihe abenshi twibagirwa icyo ivuze ariko ubu tugiye kubyibuka kandi turusheho kwitwara neza mu muhanda.'
ACP Rutikanga Boniface kandi yakomeje ku bagera mu mubyigano w'ibinyabiziga bagahagarara mu nzira y'aho abanyamaguru bambukira (zebra crossing) avuga ko ibyo ari amakosa kuko iriya nzira nta kinyabiziga cyemerewe kuyihagararamo.
Ati 'Nk'uko bitemewe guhagarara mu masangano y'imihanda ni ko no muri zebra crossing bitemewe kuko na byo birahanwa. Tugiye kongera kwigisha abantu tubibutsa ko niba imodoka ziri mu mubyigano ni byiza ko bamenya ko iriya nzira yambukiramo abanyamaguru ntawe ugomba kuyihagararamo.'
Iyi mirongo y'umuhondo yari isanzwe mu isangano ry'imihanda ahazwi nka Rwandex rihuza imihanda ya Gikondo, mu mujyi rwagati, Kicukiro na Remera.



