Perezida wa Rayon Sports yerekeje Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yerekeje Kenya aho yitabiriye umukino wa nyuma wa CECAFA Women Rayon Sports WFC iri bukine na JKT Queens.

Uyu mukino wa nyuma wa CECAFA uri bube uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025 saa 14h00' kuri Kasarani Stadium.

Mu ijoro ryakeye nibwo Twagirayezu Thaddée yahagurutse mu Rwanda yerekeza Kenya aho agiye gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y'abagore.

Yagize ati "ngiye kureba abakobwa bacu rwose babaye intwari baragiyee bahigika ibihangange. Intego yabavanye i Kigali ni ugutwara igikombe kandi bageze kuri 90% hasigaye 10% reka turebe ko babirangiza."

Rayon Sports irasabwa kwegukana iki gikombe kugira ngo ihite yandika amateka yo kugera muri CAF Champions League mu mateka yayo, mu karere ka CECAFA hazava ikipe imwe, izatwara iki gikombe.

Twagirayezu Thaddée yagiye Kenya
Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11872

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)