Ubu bushakashatsi, Guverinoma y'u Rwanda yafatanyije n'umushinga JPRWEE ushirwa mu bikorwa na INADES Formation Rwanda bwanagaragaje ko ubuhinzi budacokoza ubutaka butanga umusaruro kurusha ubuhinzi bwo kurima no gutabira.
Musabimana Ruth wavuze mu izina rya bagenzi 39 bitabiriye aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yavuze ko babukoze mu buryo bw'igereranya, aho bafashe imirima itatu yose bahingamo ibishyimbo, ariko hamwe ntibashyiramo ifumbire, ahandi bashyiramo imborera gusa, uwa gatatu bashyiramo imborera n'imvaruganda.
Ati 'Twasanze kuri are itarimo ifumbire havamo ibilo 11 by'ibishyimbo, aharimo imborera gusa twakuyemo ibilo 18, mu gihe aharimo imborera n'imvaruganda twakuyemo ibilo 25'.
Mu gihembwe gikurikiyeho bafashe imirima ibiri umwe bawuhinga bisanzwe byo kurima no gutabira, undi bakoresha uburyo bubungabunga ibidukikije ari bwo guharura ibyatsi, ugatera, ukanasasira.
Ati 'Twasanze ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, guharura no gusasira bitanga umusaruro kuko nta gishoro kinini kijyamo kandi n'umusaruro kuri are uri hejuru'.
Mu kugereranya imbuto z'ibigori RHW1507 na RHW1407 na Nyirakagori basanze izo mbuto zera mironko 45 kuri are mu gihe Nyirakagori yera mironko 25 kuri are.
Umuyobozi wa INADES-Formation Rwanda, Juvenal Musine yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze ari nk'amahugurwa agamije gufasha abaturage guhindura imyumvire ku mikoreshereze y'ifumvire no kuvangavanga imyaka mu murima umwe.
Ati 'Kuvangavanga imbuto mu murima si byiza ku buhinzi kuko imbuto zicuranwa intugagihingwa n'imyunyungugu yo mu butaka ntihagire na kimwe kiguha umusaruro ushimishije, icyiza ni ugusimburanya kimwe cyazavamo ukabona guhinga ikindi'.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney yashimye ubumenyi aba bafashamyumvire bahawe avuga ko buzafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya Leta yo kongera umusaruro ku buso bwatoranyijwe, yiswe 'Food busket site/icyanya kigega'
Ati 'Buriya bumenyi bahawe na tekinike z'ubuhinzi bize birahita bidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y'ikigega igamije kongera umusaruro w'ubuhinzi'.
Aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yitabiriwe n'abafashamvire 39 barimo abayobozi bane n'abahinzi 35.


