Nyamagabe: Batatu batawe muri yombi bazira gusenyera umwisengeneza wabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagore batatu bafashwe ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n'ubuyobozi by'Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano, ho mu Karere ka Nyamagabe.

barimo uw'imyaka 57 usanzwe atuye mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Kavumu, uw'imya 46 utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, n'uw'imyaka 64 ubarizwa mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Nyabisindu.

Aba bose bafashwe bashinjwa gusenya inzu y'umwisengeneza wabo w'imyaka 22 wayibagamo ari imfubyi asigaranye na musaza we, kuko se yapfuye akayibasigamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes, yabwiye IGIHE ko iyi nzu uyu mukobwa yabagamo ibarirwa mu irage ry'umuryango mugari, ndetse no mu cyangombwa cy'ubutaka ikaba ari ho yanditse n'ubwo umubyeyi we wapfuye ari ho yakoreraga yaranahahawe ndetse akaba yarasize ahabahayeho umurage n'ubwo bitagaragara mu nyandiko zemewe.

Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ariko umuryango mugari utabyemeranyaho, kandi mu buryo bw'amategeko bikaba nta handi bigaragara, ariko uwo mukobwa yagiriwe inama yo kujyana ikibazo cye mu butabera akagaragaza ibimenyetso byose afite bishimangira ko ari ah'umubyeyi we, n'uburyo agomba kuhasigarana mu gihe umubyeyi we atakiriho, noneho akahandikwaho byemewe, we n'umuvandimwe basigaranye.

Ati 'Biriya babikoze bashaka kwikemurira ikibazo birengagije ubuyobozi. Nta wakagombye kurenga ku mategeko, ibikorwa bibi bakoze byo gusenyera umwana babereye nyirasenge byatumye bakurikiranwa mu butabera, ubu RIB iri kubakurikirana, umwana na we arahumurizwa.'

Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo by'umwihariko kugira ngo gikemuke, asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwirinda gutakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, aho gutatanya imbaraga ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe birinda gushyamirana.

Hari amakuru avuga ko aba babyeyi kakoze ibi nyuma y'uko musaza w'uriya mukobwa agiye guhahira mu bindi bice by'igihugu, ibyatumye bamufatirana bagatangira kumubuza umutekano birimo no kumusakamburiraho inzu ngo akunde agende.

Kugeza ubu, aba bashenye iyi nzu bafungiye ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Kaduha.

Abashenye inzu bahise batabwa muri yombi ngo bakurikiranwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-batatu-batawe-muri-yombi-bazira-gusenyera-umwisengeneza-wabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)