Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria uheruka mu Rwanda Kwita Izina abana b'Ingagi, Yemi Alade yavuye mu Rwanda yiyise Gicanda.
Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Shene ya Visit Rwanda, yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda yasanze hari ibyo Afurika yose yakwigira ku Rwanda.
Bwa mbere abwira Mama we ko agiye kuza mu Rwanda Kwita Izina byaramutunguye amubaza umuntu umujyanyeho kuko ari igikorwa gikomeye ndetse binafitanye isano n'uburyo bwo kubunga bunga ibidukikije.
Yavuze ko ari umuhango yari yitabiriye bwa mbere ariko byamushimishije ndetse yanasanze amazina yose y'Ikinyarwanda aba afite ubusobanuro nk'uko Kundwa yise umwana w'Ingagi bisobanura gukundwa.
Ati 'Ese watekereza kwita umwana w'imbwa yawe cyangwa umwana izina ryatoranyijwe ribafitiye agaciro? Ijana ku ijana amazina menshi numvise hano mu Rwanda afite ubusobanuro, kandi ni kimwe n'ibyo natwe dukora muri Nigeria. Hari ibihugu umuntu ashobora guhabwa izina iryo ari ryo ryose, nta busobanuro. Ariko mu Rwanda usanga amazina menshi afite icyo asobanuye."
Aha ni na ho yahise asaba amazina abiri yakwitwa y'Ikinyarwanda, ati 'Ni byo rwose. None se kuki mutampa amazina y'u Rwanda nibura abiri? Kuko jye nta zina ryo mu Rwanda mfite. Kuki banyirengagiza? Ngiye kubigira impamo.'
Yahawe izina rya Nshuti risobanura ubucuti ndetse anabwirwa irya Gicanda wabaye Umwamikazi w'u Rwanda. Nta kuzuyaza ahitamo irya Gicanda.
Yahisemo iri zina ry'Umwamikazi Gicanda, wabaye umwamikazi w'u Rwanda kuva mu 1928 - 20 Mata 1994 aho yari umugore w'Umwami Mutara III Rudahigwa.