Ikirego cye cyagize uburemere kubera imiterere yacyo nyirizina, kuko gishingiye ku kuba yarakunze umugabo, agatekereza ko azamugira umugore, bikarangira amaso aheze mu kirere.
Ikindi gituma iki kirego kigira uburemere, ni umugabo ushinjwa. Ni Dr. Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo. Uyu mugabo yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ayobora Umujyi wa Kigali ndetse n'ahandi.
Izi nshingano zatumye aba umugabo wubashywe mu Rwanda, cyane ko ari n'umuhanga waminuje kugera ku mpamyabushobozi y'ikirenga.
Iby'iyi nkuru ntabwo ari urwenya, ni ikirego kiri mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ndetse ku wa 16 Nzeri 2025, urubanza rwarabaye.
Birumvikana ntabwo tugiye gushinja amakosa, intego si ugufata uruhande ahubwo ni ugusasa inzobe, tukaganira kuri iki kirego gifite umwihariko, ikirego gishobora gusiga izina rya Dr. Nsabimana ryambaye urubwa ndetse kikaba gishobora guhindura imibanire y'urungano rukiri mu gihe cy'urukundo.
Ibyo kubeshywa kuzagirwa umugore kugeza ubwo bigezwa mu nkiko, ni ibintu bidasanzwe mu Rwanda, sinzi ko ari na henshi ikirego nka kiriya wagisanga ku Isi. Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baratebyaga, bati 'Ariko kubengwa ni ibisanzwe, cyane ko abateretana badasinya amasezerano yo kubana.'
Gusa kuri Muganga Chantal, ibyamubayeho yabifashe nk'akaga kadasanzwe ndetse na nyuma y'iyi myaka yose, dore ko we yemeza ko bombi bakundanye ahagana mu 2006 na 2009, ku buryo ubu ari gutitiriza ashaka ubutabera.
Ikibazwa na benshi, ni ukumenya impamvu uyu mugore abyukije iki kirego magingo aya. Muganga Chantal ni muntu ki? Iki kirego gishobora kugira izihe ngaruka kuri sosiyete Nyarwanda?
Kugira ngo ibi byose tubisobanukirwe, ni ngombwa ko dusuzuma dosiye iri mu rukiko.
Byose ngo byahereye i Butare...
Inkuru ya Muganga Chantal ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama, Umudugudu wa Kiberinka, na Dr. Nsabimana yahereye i Butare ubwo uyu mugabo waminuje mu bijyanye na 'Civil Engineering,' yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.
Muri iki kirego, Muganga agaragaza ko yamenyanye na Dr. Nsabimana mu 2006 ndetse ngo abana nawe nk'umugore we kugeza mu 2009, ariko babana mu buryo butemewe n'amategeko. Icyo gihe cyose, ngo yari yaramwijeje ko azamugira umugore.
Hashingiwe ku byo uyu mugore yavugiye mu itangazamakuru, Muganga agaragaza ko yabanje gutandukana na Dr. Nsabimana, nyuma bongera guhurira i Kigali na bwo bongera kugirana umubano mwiza, icyakora uyu mugabo ngo aza kwishakira undi mugore.
Iki cyemezo cya Dr. Nsabimana ngo cyagize ingaruka zikomeye kuri uyu mugore, ku buryo byamuteye uburwayi bw'agahinda gakabije, n'ubundi butandukanye yasobanuye hirya no hino mu itangazamakuru.
Ibi byose ngo bikwiriye indishyi, agaciro kayo kakaba miliyoni 400 Frw ubariyemo ikiguzi cyo kwivuza, ikurikiranarubanza, umwunganizi mu mategeko n'ibindi.
Ku ruhande rwa Dr. Nsabimana, agaragaza ko uretse 'ibyago' byo kumenyana bisanzwe na Muganga mu 2006 ubwo yarimo kwiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, nta rukundo urwo ari rwo rwose yigeze agirana n'uyu mugore.
Uyu mugabo agaragaza ko yamuvugishaga bisanzwe nk'undi wese baziranye, nta rukundo yigeze amusaba, ku buryo ibyo uyu mugore ari kuvuga bigamije kumusebya no kumwandagaza kuko Muganga Chantal atagaragaza ishingiro ry'ibyo arega, birimo n'ibimenyetso byabyo.
Ikindi kiri muri iyi dosiye kidasanzwe ni uko Dr. Nsabimana atigeze amenya iwabo wa Muganga, ndetse n'uyu mugore ntiyigeze agera iwabo w'uyu mugabo.
Gusa witegereje neza ibiri muri dosiye iri mu rukiko, ukabigereranya n'ibivugwa na Muganga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, usangamo ibishobora gufatwa nko kwivuguruza.
Urugero, Muganga Chantal avuga ko Dr. Nsabimana yari 'umuntu wari ufite umwuka w'ubusambanyi.'
Ubyumvise gutya, ushobora gukeka ko Dr. Nsabimana yamusambanyije muri cya gihe bagiranye umubano, gusa ku rundi ruhande, Chantal yemera ko ibi bitabayeho, ati 'Ntiyigeza anansoma na rimwe.'
Uyu mugore kandi nta hohotera avuga ko yakorewe na Dr. Nsabimana.
Muganga Chantal n'ubwamamareâ¦
Muganga Chantal ni umuntu wagerageje ibintu bitandukanye, bimwe ntibimuhire. Mu mirimo yakoze harimo gukina filime no kuba umuhanzi, mbere y'uko yinjira mu byo gusobanura ibijyanye n'ibitsina ndetse n'imibonano mpuzabitsina.
Ushingiye ku mirimo uyu mugore yakoze, biroroshye kubona ko hari aho ihurira n'ubwamamare. Kenshi usanga abakinnyi ba filime n'abahanzi ari abantu bazwi, ari ibyamamare.
Biragoye kwemeza ko iki kirego cya Muganga Chantal gifitanye isano no gushaka ubwamamare, gusa ukurikije ibyo yanyuzemo, biranashoboka ko ubu bwamamare yabwifuza.
Ku rundi ruhande, ikirego nk'iki kidasanzwe kandi kirimo umugabo wubashywe muri sosiyete, akaba icyamamare nk'umuntu wakoze mu nzego nkuru za leta, biroroshye kubona impamvu ari umuntu washakirwaho 'hit' nk'uko benshi babyita.
Uyu mugore utarashatse cyangwa ngo abyare umwana, avuga ku mwana wa Dr. Nsabimana, ati 'Nanjye nakabaye mufite ariko kugeza ubu nta mwana mfite kandi ni we wabinteye.'
Abajijwe niba ari ishyari amufitiye, ati 'Ntibyabura turi abantu. Umuntu akabona umwanya mwiza akatwicaho, akakwima ku mafaranga akanga ko muvugana, ibyo byose bikagutera igikomere.'
Asobanura ku buryo bongeye guhura, avuga ko mu by'ukuri atari yo gahunda yari afite.
Ati 'Numvaga ntabishaka kuko nishakiraga umuzungu, numvaga nshaka uwanyihera passe y'umuzungu wamvana mu buzima nari ndimo.'
Ibaze ubaye uri umusore, ugakundana n'umukobwa utakwifuza ariko usa nk'uwabuze uko agira, birashoboka ko wahitamo kumureka.
Ku rundi ruhande, hari aho Chantal yemeza ko yifuza abamuvuza, ati 'Ndisabira abagiraneza kumvuza. Umuntu wese ufite umutima wo gufasha yamfasha n'ubundi mbayeho kubera abagiraneza.'
Umuyobozi wa Radio na TV 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, na we yahuye n'uyu mugore wamuhagaritse agiye mu Biro bya Gasogi United.
Ati 'Uyu muntu si wa wundi ukunda guhora agendagenda muri CHIC (inzu y'ubucuruzi iri mu Mujyi wa Kigali rwagati) avuga ibintu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Nyamara uyu muntu afite ikibazo cyo mu mutwe. Nari ngiye ku Biro bya Gasogi United, numva umuntu arankuruye. Ati 'urumva ndashaka ikiganiro cyo kwigisha abagore guca imyeyo.' Namurebye ijisho ribi [â¦] Imana imbabarire, ndamubwira nti 'ntuzongere kumbwira ubusa.''
Uku guhuzagurika ukubona no mu biganiro bitandukanye, rimwe agaragaza ko bakundanye amezi atatu mu 2009, ubundi akavuga ko bamenyanye kuva mu 2006, ugashoberwa.
Amaramuko?
Nubwo byaba ari agahomamunwa kubona umuntu ajya gukinisha urukiko, ariko binanashoboka. Umuntu wabaye minisitiri ni umuntu ukomeye, kwitwaza ko muziranye ugashaka kumenyekana ukishakira umugati cyane ni ibintu bishoboka.
Wa muntu ushaka kumenyekana, inyigisho z'uko 'batera akabariro neza, bubaka urugo, baca imyeyo,' ugashaka kugeza izo nyigisho kuri benshi, ntabwo byaba ari igitangaza kushakira ubwamamare ku muntu nk'uyu ukomeye nubwo byaba ari ukudatekereza. Ntimuntere ibuye bishobora no kuba ari bwa burwayi bwo mu mutwe.
Gusebanya wumva ari yo ngingo yumva cyane kurusha indi. Mu biganiro yatanze kuri YouTube yavuze ko aho kubanza gushaka ubutabera, yumvaga yakwihutira kujya gusebya uyu mugabo mu itangazamakuru, ukibaza umuntu ushaka ubutabera uburyo adatekereza inkiko bwa mbere ahubwo agashaka ibikangisho nk'ibyo.
Hari mugenzi wanjye w'umunyamakuru yagiye gusaba ubufasha bwo kumukorera inkuru kuri iki kibazo, abonye ko icyo kirego kidafututse ku munsi w'urubanza ntiyajyayo.
Mu butumwa bw'ijwi Muganga yoherereje uwo munyamakuru yaragize ati 'Ubu nanjye najya ku mbuga nkoranyambaga nkabasebya. Nanjye nzajya kuri TikTok mbasebye, ibyo mwankoreye si byo.'
Kubeshywa gushyingiranwa mu mboni z'amategeko
Me Mukashema Marie Louise yabwiye IGIHE ko hari ihame mu mategeko mbonezamubano rivuga ko buri gikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi, iyo kimugizeho ingaruka agomba kukiryozwa.
Nk'urugero, igiti kiri mu rugo rw'umuntu kiguye mu rugo rw'umuturanyi kikagira ibyo cyangiza, umuntu ashobora kubiryozwa, bivuze ko 'n'ibyangijwe n'ibyo wishingiye ushobora kubiryozwa.'
Me Mukashema yavuze ko urukundo rusanzwe rushobora kubamo kwizezwa kuzagera ku masezerano yo kubana.
Ati 'Kwizezwa kuzabana iyo tubihuje n'umucoâ¦kwizezwa kuzashyingiranwa ntabwo ari uko abantu bahurira mu kabari, muri siporo, cyangwa mu idini nta wundi muntu ubizi ngo uvuge ngo bagusezeranyije ko muzabana ngo kuko hari intambwe zibaho. Umuntu ababyeyi ntibamuzi, abavandimwe ntibamuzi, umwe ntabwo azi n'aho undi ataha, ntazi icyo mugenzi we akora. Aho rero byaba bigoye kuvuga ko habayeho kwizezwa ko muzashyingiranwa.'
Yavuze ko aho biba ngombwa ko umwe mu bemeranyije kubana ntibigerweho ashobora kubiryozwa, ari igihe hari intambwe zatewe ziganisha ku isezerano ryo gushyingirwa byemewe n'amategeko.
Ati 'Kwizezwa gushyingiranwa ntabwo ari amagambo gusa. Ni kwa kundi batera intambwe n'imiryango ikamenyana.'
Uyu munyamategeko yavuze ko hari ibintu bishobora kugaragaza icyizere nko 'gutera ivi' n'ibindi birimo gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, werekana ko hari icyizere cy'uko muzashyingirwa.
Ati 'Hariya rero uramutse uriya muntu wamushyize muri kiriya cyizere ibyo bintu ntubyubahirize, wamweretse igihugu cyose n'Isi yose ko yafashwe, hari ibikorwa byakozwe bigaragarira buri muntu ko yafashwe. Niba utabyubahirije uwo muntu ashobora kujya kukurega. Afite ibyo bimenyetso by'amafoto, inshuti zaje muri ibyo birori, n'ababyeyi bashobora kuba baramenyeshejwe ngo ku itariki runaka hari ijambo tuzaza kubabwira.'
Aho uwumva ko byamubangamiye ashobora kujya kuregera urukiko mu rubanza mbonezamubano asaba 'guhabwa indishyi' ariko na we akabanza kureba niba atari amakosa ye yatumye hadakorwa ibyo bari bamwemereye.
Me Mukashema ati 'Iyo bavuze ko umuntu ari ntayegayezwa, n'amarangamutima ye ntabwo umuntu yemerewe kuyahungabanya uko yishakiye. Iyo ayahungabanyije, ubifitemo inyungu yajya no kubiregera.'
Ibiganiro bishobora kuba ikimenyetso?
Me Mukashema yavuze ko mu gihe abantu bakundana batateye intambwe yo kubyereka abantu bose ariko hari ibyo baganiriyeho, bishobora gushingirwaho bagaragaza ko abo bantu bafite umugambi wo kubana.
Ati 'Wareba mu biganiro bagiranye haba kuri e-mail n'ahandi ugasanga yaramubwiye ati 'reka dupange amatariki, kuri iyi tuzajya kureba ababyeyi, kuri iyi tuzajya gushaka impeta cyangwa bakagira ibyo bapanga bigaragaza ko rwa rukundo rutakiri urusanzwe.'
Aha yahamije ko nubwo abantu bose baba bataramenya ko bafitanye iyo gahunda, hari ibiganiro biba byarabayeho bigaragaza ko abantu babaye umwe birimo no guhuriza 'ku mishinga y'igihe kizaza.'
Ingero ni iz'abagira konti bahuriraho, abafata amadeni bahuriyeho, abahana amafaranga yo gukoresha ibikorwa nko kubaka inzu, bombi bakajya kugenzira aho imirimo igeze, kwishyurirana amafaranga y'ishuri n'ibindi.
Ati 'Ibyo ni ibimenyetso bitacukumbuwe n'amategeko ariko bicukumburwa n'ubushishozi bw'umucamanza cyangwa se undi muntu uri gukemura ikibazo, bigahera ku bintu bizwi kugira ngo hagaragazwe ibitazwi.'
Imihango y'ubukwe ibishyira ku rundi rwego
Ugishyingirwa mu Rwanda ni uguhuza imiryango ibiri ndetse amategeko ateganya ko yombi yiyemeza kuzashyigikira abashaka kurema umuryango mushya.
Ingingo ya 196 mu itegeko rigenga abantu n'umuryango ivuga ko 'Ishyingirwa rikorewe imbere y'ubutegetsi bwa Leta rishobora kubanzirizwa n'imihango gakondo ndangagaciro y'umuryango nyarwanda, irimo gusaba irembo no kurifata.'
'[Ni umuhango] uhuza imiryango y'abifuza gushyingiranwa, ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo; no gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y'ubwumvikane hagati y'imiryango ibiri yemeranya ko umuhungu n'umukobwa bayikomokaho, bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.'
Me Mukashema yahamije ko mu gihe iyo migambi idashyizwe mu bikorwa nyamara bigeze kuri urwo rwego, biba biremereye kuko hari amafaranga impande zombi ziba zarashoye, ndetse n'amarangamutima ashobora kwangirika.
Ati 'Hari igishoro cy'amafaranga ariko hari n'indishyi z'akababaro, ya marangamutima n'ibindi byose no gutuma abantu bamutakariza icyizere akaba yanabura amahirwe yo kubona undi kuko ubukwe bwapfuye bugeze kuri cya cyiciro abantu baba bavuga ngo noneho byarangiye.'
Me Ibambe Jean Paul we yabwiye IGIHE ko isezerano ryo gushakana ridahita rishyiraho inshingano zo kubana.
Ati 'Isezerano ryo gushakana ntirishyiraho inshingano zo kurushinga, ariko kurisesa mu bihe bimwe na bimwe bishobora gufatwa nk'ikosa rishobora gutuma umuntu abazwa inshingano mu butabera, nko gusubiza ibyangijwe, hashingiwe ku ihame rigira riti 'Ikintu cyose cyakozwe n'umuntu giteza undi igihombo, gituma uwagiteye asabwa kugisubiza cyangwa kukiryozwa.''
Aha ngo urega agomba kugaragaza koko ko ibyamubayeho bikomoka ku kuba rya sezerano ritarubahirijwe.
Kurega nta bimenyetso ni ukwikorahoâ¦
Me Ibambe yavuze ko mu gihe urega atabashije kwerekana ibimenyetso by'uko iryo sezerano yarihawe cyangwa ibikorwa byo gukundana byabayeho, uregwa ashobora kuregera ko yasebejwe.
Ati 'Uregwa aba afite uburenganzira bwo gutanga ikirego kiregera kwiregura wenda ko ari kumubeshyera, ko ari kumusebya, ahubwo noneho na we akaka indishyi.'
Yavuze ko hari ibyo ushobora gukora wasezeranyije umuntu ko muzabana bigatuma atangira ibikorwa bitandukanye birimo kukubakira inzu n'ibindi.
Ingingo ya 306 y'Itegeko rigenga abantu n'umuryango ivuga ko 'Ikirego cy'umwana ushaka kwemerwa na se cyemerwa [...] nyina w'umwana yarasambanyijwe hakoreshejwe uburiganya, ububasha amufiteho ku bw'inshingano cyangwa yasezeranyijwe kuzashyingiranwa...'
Me Mukashema asaba abakiri bato kutihutira kujya mu rukundo badafite icyerekezo bashaka cyo 'kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.'
Ati 'Niba rero utiteguye ko uzagera ku masezarano yo kubana ntiwagakwiye kwinjira muri izo nkundo, unazinjiyemo ntiwazita inkundo, wabyita ko ugira ngo umwanya ube ugendaâ¦kubera ko ibintu byose bituma upanga n'umuntu guhuriza ku mushinga runaka w'igihe kirekire, w'ubuzima bwawe, uzanamo n'imiryango yanyu umuntu yagakwiye kubyinjiramo avuga ngo ndashaka kubaka umuryango.'
Ku rundi ruhande, Dr. Nsabimana nawe ari gusubizwa amafaranga yishyuwe umwunganizi mu mategeko, angana na miliyoni 1,5 Frw n'ay'ikurikiranarubanza angana na ibihumbi 200 Frw. Arifuza kandi indishyi ya miliyoni 5 Frw zo kuba yarashowe mu rubanza ku bw'amaherere.