Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Ngoma hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2026 A. Ni igihembwe cyatangirijwe mu Murenge wa Rurenge.
Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A muri aka Karere hahinzwe hegitari ibihumbi 45 ariko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A ubutaka buzahingwaho ni hegitari 47,605.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko batangiranye imbaraga iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A aho ngo bitezemo umusaruro mwinshi cyane mu bihingwa birimo ibishyimbo ndetse n'ibigori.
Yagize ati "Turashaka gushyiramo ibishoboka byose bikenewe muri tekinike z'ubuhinzi kugira ngo tuzamure umusaruro kuri hegitari ndetse tukaba twumva ko bigenze neza muri gahunda ya FOBASI cyangwa izo site zigomba kuzaba zishobora gukuba kabiri umusaruro uzaboneka ubu."
Mapambano yasabye abahinzi kandi kwitabira ibikorwa byo gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi kugira ngo ikirere nikibahinduka bazashobora kugobokwa. Yabasabye kandi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhinga kugira ngo bongere umusaruro.
Habiyakare Stanislas usanzwe ari Umuyobozi wa Koperative Subiza ihinga ibigori mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ko biteguye gutera hakiri kare ndetse no gushinganisha ibigori bazahinga kugira ngo ikirere nikibahinduka bazabashe kugobokwa.
Mukamana Ancilla we yavuze ko bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwinshi bitewe n'uko imvura yaguye kare bigatuma nabo babasha guhinga hakiri kare.
Kuri ubu ibihingwa bizibandwaho harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari 22,239, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 22,368, umuceri uzahingwa kuri hegitari 1195, soya zizahingwa kuri hegitari 169, imyumbati ihingwe kuri hegitari 1500 mu gihe ibirayi bizahingwa kuri hegitari 134.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-ubutaka-buzahingwaho-bwiyongereyeho-hegitari-2000