Mutware Umunyarwandakazi aranyishe - Weasel mu gahinda ntashaka kubona Teta Sandra #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibya Weasel na Sandra Teta ntibimara kabiri, nyuma y'iminsi bagaragaza mu itangazamakuru ko nta kibazo biyunze, byongeye kudogera Weasel amusaba kugaruka mu Rwanda akamureka.

Mu mashusho yashyizwe hanze n'ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda, agaragaza intambara yongeye kurota wa Weasel.

Sandra Teta agaragara afata icupa n'uburakari asa n'ushaka kugira uwo arikubita (Weasel) ariko hari umusore wahise amutangira.

Mu mvugo irimo uburakari Sandra Teta yagize ati "Mukoze iki?"

Iyo ugerageje kumva ibyo Weasel yavugaga, yavugaga ko uyu mugore we babyaranye abana babatu nyuma yo kumugonga atajya amwitaho.

Ati "Umunyarwandakazi aranyishe, kuva yangonga ntanyitaho. Mutware umunyarwanda."

Muri Nyakanga 2025 nibwo Sandra Teta yagaragaye ku mashusho agonga umugabo we Weasel ku bushaka ndetse agahita ajyanwa mu bitaro.

Yagize ikibazo ku kuguru barakubaga bashyiramo ibyuma, ni mu gihe Sandra Teta we polisi yahise imuta muri yombi ariko Weseal akamusabira imbabazi agafungurwa ngo yite ku mugabo we.

Nyuma bagiye bagaragaza ko bishimanye nta kibazo bafite, none byongeye kwanga.

Sandra Teta na Weseal bongeye guteza rwaserera



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11912

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)