Internet inyaruka mu byishimirwa n'ibihumbi by'Abanyamahanga bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika, aho rikurikiranwe n'abarenga miliyoni 300 ku Isi.

Ibya internet inyaruka n'urwego rwo hejuru ikoranabuhanga ryo mu Rwanda rigezeho, byagarutsweho n'abarimo Michael Schar, umukinnyi w'Umusuwisi witabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, wavuze ko nta kibazo cya internet yagize haba aho acumbitse n'aho yageze hose.

Ati 'Nabonye internet imeze neza cyane, kuko iyo nahawe ifite umuvuduko wo hejuru ku buryo nshobora kureba shampiyona, naba ndi mu nzira cyangwa muri hoteli aho ari ho hose ndayikoresha.'

Umunya-Cameroun witwa Gilbert Tella Nounga, yagaragaje ko yishimiye bikomeye igiciro gito internet iriho mu Rwanda, ati 'Mfite internet ihagije, nkoresha imbuga nkoranyambaga uko mbyifuza, nta kibazo na kimwe mpura na cyo, naguze iya 5000 Frw kuva nagera hano mu minsi 23 ishize indi mu Rwanda.'

Yakomeje ati 'Kuri ayo mafaranga akora ukwezi kose bambwiye ko ahagije kandi narabyiboneye kuko nkoresha internet guhera mu gitondo kugeza nimugoroba, irahendutse kandi irihuta.'

Umuyobozi Mukuru wa Grand Hotel icumbikiye abashyitsi 95 bo mu bihugu bine, Eugene Munyaneza yabwiye RBA ko internet iri mu byo bashyizemo imbaraga.

Yagize ati 'Uretse n'aba bakiliya n'ubundi hoteli igomba gutanga internet yihuse cyane, nta kibazo dufite cya internet, kuko ibigo dukorana biyitanga byaduhaye ihagije, kandi n'ikintu duhora tuzirikana ko ari ngombwa mu gihugu no kuri hoteli.'

Umwe mu bakwirakwiza internet ya satellite mu Rwanda, Fred Rwigamba, na we ahamya ko u Rwanda ruhagaze neza kuri internet. Yagize ati 'Duhagaze neza ntabwo dushobora kwakira irushanwa nk'iri tudafite internet nziza, yaba inyura hasi ya (Fibre Obtique) n'iyi dutanga ya satellite zombi zimeze neza, ntekereza ko tutazagawa cyangwa ngo tubonwe nabi.'

Televiziyo mpuzamahanga ziri mu Rwanda ziri kugeza aya marushanwa ku barenga miliyoni zikabakaba 300 bari hirya no hino ku Isi, bifashishije internet yo mu Rwanda.

Muri aya marushanwa ari kubera bwa mbere muri Afurika, ni na bwo bwa mbere hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga rikoresha ibyogajuru rikamenya aho uherereye rizwi nka GPS [Global Positioning System].

Ikigo cy'ikoranabuhanga mu by'umutekano cya SafeR, cyafatanyije na UCI hakorwa ikoranabuhanga ritanga umusanzu mu mutekano w'abakinnyi by'umwihariko abo gusiganwa ku magare.

Ibya internet yihuta kandi ihendutse byanagarutsweho na Raporo y'Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kizwi nka, Cable cyatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y'Uburasirazuba, gifite internet yihuta kandi ihendutse.

Biroroshye gusangiza Isi ibiri kubera mu Rwanda kuko internet yaho irihuta
Mu Rwanda hateraniye abantu bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare
Abanyamahanga bakomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda
Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kuryohera abarenga miliyoni 300 ku Isi yose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/internet-inyaruka-mu-byishimirwa-n-ibihumbi-by-abanyamahanga-byitabiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)