Abatishoboye barishyurirwa: Ibyo usabwa ngo wige muri ASG yatangijwe na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ni bwo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn batangije amasomo azajya atangwa n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere.

Ryatangiranye n'abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y'Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Mu butumwa yageneye abazaryigamo, Perezida Kagame yababwiye ko ari bo Afurika itezeho amaboko.

Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri kwiyemeza gufata inshingano. Yavuze ko bakwiriye kwihesha agaciro, igihugu n'abaturage ba Afurika.

Yagaragaje ko batakwitega ko Isi iha agaciro Afurika mu gihe Abanyafurika na bo batubaha inshingano zabo.

Ati 'Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu. Mukomereze aho ni mwe twishingikirijeho, Imana iduhane umugisha.'

ASG ni ishuri rizajya ryigamo intoranywa zaturutse mu nguni zose za Afurika.

Rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

Hatangiriwe ku bagiye kwiga amasomo ya Master of Public Administration [MPA]. Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof. Amany El-Sharif, yavuze ko nubwo batangiranye n'abo mu bihugu 14 ariko bari gukorana n'ibindi bihugu bisigaye kugira ngo hastagira umunyafurika uhezwa kuri ubu burezi bufite ireme.

Ati 'Twishimira ko mu gihe gito duhamagaye twabonye abo mu bihugu 14, ariko turi kureba uko ibice byose bya Afurika byaza kwiga. Nk'abavuga Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza n'abandi. Mu byiciro biri imbere muzabona abantu benshi bo mu bice bya Afurika bitandukanye, bari muri iri shuri.'

Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Francis Gatare uri mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya ASG yavuze hari andi masomo y'ubuyobozi azwi nka 'Executive Master's in Public Administration' yagenewe abasanzwe bari mu kazi. Ni porogaramu izamara umwaka umwe.

Ati 'Ireba cyane nk'abamaze imyaka iri hagati y'itanu na 10 mu kazi. Bazamara umwaka umwe. Ni porogaramu izafasha abantu gukomeza inshingano zabo ariko banihugura. Igice kimwe bazajya biga imbonankubone ikindi bigire hakoreshejwe iyakure kuko tuzi ko muri iki cyiciro baba bagomba kubifatanya n'akazi.'

Agaruka ku mwihariko wa ASG, Gatare yavuze ko iri shuri ryibanze kuri porogaramu y'imyigishirize ishingiye ku miyoborere ya Afurika no guhangana n'ibibazo bya Afurika hisunzwe ibisubizo byahanzwe n'Abanyafurika.

Ni mu gihe mashuri yibanda ku myigishirize ishingiye ku miyoborere y'aho ari ho hose ku Isi, ASG yo izibanda ku ya Afurika gusa.

Ati 'Ni ho twubakira ariko tukazana n'ubundi buryo bwiza bukoreshwa ahandi ku Isi tukongeramo nk'ikoranabuhanga rigezweho, ariko duhereye ku by'iwacu.'

Yavuze ko abigishamo bazajya bava mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi muri Afurika, abasoje amasomo, abarimu n'abandi bazakomeza urwo runana kugira ngo Afurika ikomeje gutera imbere bigizwemo uruhare n'abayo.

Ikibazo cy'amikoro cyakemuwe rugikubita

Gatare yavuze ko batoranya abeza mu beza kugira ngo babone abanyeshuri bakwiriye kwiga muri ASG, agaragaza ko nko muri aba 51 batoranyijwe mu barenga 500 bari basabye mu mezi nk'atandatu.

Yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bagatangira gutoranya hakiri kare kuko abasabye benshi habonekamo na benshi bafite ubushobozi.

Gatare yashimangiye ko mu byo bashingiraho ari uko uwaryizemo aba agomba kuba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo atangirane n'amasomo y'icya gatatu.

Ati 'Ariko amanota si yo ashingirwaho cyane. Ni ishuri rigamije kwigisha abantu bafite intego yo kuba abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu byabo, akenshi igishingirwaho ni ibiganiro cyangwa se uburyo umunyeshuri agaragaza uwo ari we, intego ze, icyifuzo cy'ubushake bwo kugira ngo yige.'

Mu gutoranya abanyeshuri, ushaka kuhiga yohererezwa ibibazo, akabisubiza akohereza amashusho yifashe, abohereje bagatoranywamo abahura n'akanama nkemurampaka hagatoranywamo abemerewe ishuri.

Gatare yavuze ko iyo bakira abanyeshuri, mu bishingirwaho amikoro atarimo , ahubwo harebwa abafite ibushobozi bwo kwiga, nyuma habonekamo udashoboye kwiyishyurira akishyurirwa.

Ati 'Dufite amahirwe y'uko ishuri ryagiye ribona inkunga zitandukanye. Rifite amahirwe yo kwishyurira abanyeshuri kugira ngo ushaka kuryigamo yujuje ibyangombwa yige ntabuzwe n'ubushobozi. Turasaba abantu benshi kuzaryitabira.'

Uyu muyobozi yavuze ko mu Ugushyingo 2025, bazatangira gushaka abazaryigamo mu mwaka utaha, ndetse n'abiga amasomo y'igihe gito na byo biteganyijwe, agasaba Abanyafurika kubyaza umusaruro aya mahirwe.

ASG yagenewe gutangira amasomo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko ku Gishushu mu nyubako yahoze ikoreramo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere.

Gusa kuri ubu iyi nyubako iri gusanwa, ubu abanyeshuri bakaba bari kwigira i Nyarutarama hafi y'Icyicaro Gikuru cya MTN Rwanda mu nyubako iri hafi ya Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda.

Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof Amany El-Sharif na Francis Gatare baganirije itangazamakuru imishinga iri shuri riteganya
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG
Perezida Kagame yasabye abanyeshuri bagiye kwiga muri ASG kwifashisha ubumenyi bazahabwa mu guteza imbere Afurika
Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia baganirije abagiye kwiga muri ASG



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatishoboye-barishyurirwa-ibyo-usabwa-ngo-wige-muri-asg-yatangijwe-na-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)