Ako gahinda kose no kwirirwa wirukankanwa, umunsi waba uciye ikibu ukabiseserana munsi y'ikiraro, nta bwoba bwa 'cya gisimba kirandya. Ibyago bikaba ibindi iyo imvura iguye wa muferege wo munsi y'iteme ukanyuramo amazi icyari 'uburyamo' kigahinduka igishanga. Nawe umva ako gahinda.
Uwo mwana benshi bita mayibobo, ni bwo ibibazo bimurenga akiyahuza ibiyobyabwenge, atatabarwa mu maguru mashya ubuzima bwe bukaba burangiritse by'iteka ryose.
Art for Change Rwanda ikigo gifasha abana bahoze ku muhanda mu kwagura impano zabo binyuze mu gushushanya, kuririmba n'ibindi by'ingenzi byitezweho kububakira ejo hazaza heza.
Iki kigo cyatangijwe mu 2020 n'Umunyabugeni witwa Ganza Hodari. Ganza yizera ko ubugeni bushobora guhindurira ubuzima uwabwiyemeje.
Igitekerezo cyatangiye ubwo Hodari yahuraga n'abana baba ku muhanda i Musanze. Benshi ntibagiraga aho bataha, babaho nabi, nta muntu wo kubereberera.
Ntabwo yabirengagije nk'uko abandi bigenda. Yababonyemo ubushobozi, abona ko bahawe umwanya na bo baba bafite inzozi baharanira ko zaba impamo bagatangira ubuzima bushya bufite icyerekezo.
Yitwaje ibikoresho bike cyane nk'uburoso, impapuro n'umuhamagaro we mu buhanzi n'ubugeni, Hodari yatangiye guhamagara ba bana akabasaba ko birirwana kugira ngo agire icyo abigisha.
Icyari uguhura bisanzwe cyavuyemo umushinga ukomeye ufasha abana mu gutegura ejo heza habo. Art for Change Rwanda yahindutse umuryango udaharanira inyungu ugamije kwifashisha ubugeni nk'inzira abana bifashisha bava ku muhanda.
Ubu abana barenga 70 bavuye ku muhanda. Abana 32 muri bo Hodari yakomeje kubaha ubufasha burimo amahugurwa yo gushushanya, kubyina, kuririmba, kudoda n'ibindi.
Hodari ati 'Binyuze muri iyi mirimo abana bavumbuye impano bari bafite, bituma bongera kwiyubakamo icyizere. Ubwo bufasha bwarenze ubuhanzi, ahubwo gahunda yagurirwa no kubashakira amafunguro, ibikoresho by'isuku, ubujyanama, kubafasha gusubira mu ishuri. Ku bana benshi ni bwo mbere bari bitaweho gutyo.'
Kwita kuri aba bana byagukiye no ku miryango yabo. Ntako bisa kubona umwana wawe wari warahebye agarukanye icyizere cyo kubaho, yiga ubona afite icyizere.
Ba bana birukankanwaga na buri wese ubabonye abakekaho ikibi, bamwe babaye ibyitegererezo kuri bagenzi babo, ibigaragaza uburyo impinduka nziza ishoboka.
Hodari agaragaza ko ba bana 70 ari intangiriro. Arajwe ishinga ryo kwagura iyi gahunda ikagera ku bana bo mu Rwanda hose, ba bana bataye icyizere cyo kubaho bakongera kubona ubuzima bushya.
Ati 'Ubugeni bwifitemo ubushobozi bwo gukiza, kunga ndetse no guhindura ubuzima. Buri mwana afite uburenganzira bwo kugira intego, guhanga no kumva ahawe agaciro mu muryango.'










