Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga Inama y'Igihugu y'abagore bo mu Ntara y'Iburasirazuba. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka ushize, ibibazo bikibangamiye umuryango ndetse n'ingamba zafatwa.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yabwiye abagore bahagarariye abandi ko bakwiriye kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana baritaye ndetse n'abandi bakiri ku mihanda.
Ati 'Tujya tugira imibare y'abana bata ishuri, tugira imibare y'abana banajya mu mihanda bamwe twita za mayibobo bagakora ibyaha bito na bito. Turabona urubyiruko rugenda rwugarizwa n'ibibazo by'ubusambanyi, kunywa inzoga, turabona ingo zitana cyangwa se izibana zitarashyingiranwe n'abakobwa basambanywa bakiri bato.''
Yakomeje agira ati 'Mutima w'urugo mu Isibo, mutima w'urugo mu Mudugudu, mutima w'urugo mu rugo rwe no mu zindi nzego za Leta, turashaka ko abikurikirana buri munsi kugira ngo ibishobora gukosoka bikosoke hakiri kare twabijeje ubufatanye kuko natwe tubifite mu nshingano.''
Guverineri Rubingisa yavuze ko umwana avukira mu muryango ari yo mpamvu uruhare rw'ababyeyi ari ingenzi.
Iturerere Liliose wo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko bagiye gukorana n'inzego z'ibanze mu gucukumbura ibibazo imiryango imwe n'imwe ifite bituma abana babo bava mu ishuri abandi bagatorongera bakayivamo.
Ati 'Kiriya ni ikibazo gikomeye cyugarije umuryango Nyarwanda, bariya bana bazerera nibo Rwanda rw'ejo, iyo rero bari gutana igihugu kiba gihomba. Ikibazo rero ahanini kiba kiri mu miryango iwabo, twiyemeje guhaguruka tukamenya imiryango ifite ibyo bibazo tukayegera tukayiganiriza kugira ngo ibibazo bafite bishakirwe umuti.''
Umukozi wa Plan International Rwanda, Bakundukize Jacques, yijeje abo mu nama y'Igihugu y'abagore ubufatanye mu gukurikirana abana bari ku mihanda mu kumenya icyatumye bava mu muryango ndetse no mu kumvisha abo babyeyi kugaruka mu nshingano zabo.
Umuyobozi w'inama y'Igihugu y'abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeanette, we yavuze ko bagiye kugirana ubufatanye n'ababyeyi ku buryo bamenya imbogamizi abana bahura nazo zinatuma bata amashuri.
Ati 'Birashoboka cyane gusubiza mu ishuri bariya bana kuko dufite inzego z'abagore kuva ku Mudugudu, mu mijyi akenshi uko utera imbere ni nako uzana ibibazo byinshi ariko tugiye gukorana n'ababyeyi ndetse n'abarezi ku buryo abana bataye ishuri bose tubakurikirana bakagaruka mu ishuri.''
Abagore bahagarariye abandi basinyanye imihigo n'ubuyobozi bw'uturere mu gufatanya gukurikirana ibibazo bibangamiye umuryango n'ibindi bitandukanye.

