Tariki 6 Nzeri 2025 ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi, yari yasuye Igororero rya Rusizi, yaganiriye n'abafite ababo bagororerwa muri iri gororero ku mutekano w'abagororwa.
Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo, umwe mu bafite ababo bagororerwa muri iri gororero yagaragarije ubuyobozi bwa RCS, ko bafite imbogamizi yo kuba batemerewe kwinjiza ibiribwa bivuye hanze y'igororero nyamara 'cantine' zo mu magororero zikaba zibamo imbuto nke, kandi zikaba zihanika ibiciro ku biribwa n'ibikoresho by'isuku zicuruza.
Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel yibukije abafite ababo bari mu magororero ko mu myaka yashize kugemurira abagororwa ibiribwa byaba ibitetse n'ibibisi byari byemewe, avuga ko icyatumye RCS ifata icyemezo cyo kubivanaho ari uko hagaragaye abagizi ba nabi bashaka kwica abagororwa.
Ati 'Habaye abagizi ba nabi baza bakaroga ababo. Akamuzanira amata y'inka ze, akamuzanira amateke yo mu murima we ariko akavangamo n'ibindi bintu byica. Haza gufatwa icyemezo cy'uko amagororero ashyiraho za cantine, kugira ngo abantu basurishe ababo amafaranga, noneho ahubwo bagure ibibatunga bavuye muri ya cantine'.
Yynzemo ati 'Hari n'ikindi. Kugemura byateshaga igihe abaturage aho kujya guhinga agafata urugendo akikorera ingemu, akava Macuba akaza Kamembe, bikamwicira umubyizi wo guhinga, bikabuza abana kujya kwiga, bikabuza iterambere ry'igihugu muri rusange'.
Ibi byatumye RCS ishyiraho uburyo abafite ababo mu magororero baboherereza amafaranga kuri mobile money kugira ngo babeho ariko banakore biteze imbere n'igihugu.
Ati 'Ni yo mpamvu havuyeho ingemu ziza zikorewe cyangwa zifitwe mu ntoki. Icyo tucyumve mu nyungu rusange'.
Igororero rya Rusizi rigorerwamo abagabo barenga 3400 biganjemo abo mu Karere ka Rusizi n'abo mu Karere ka Nyamasheke.

