Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango irebwa n'iyi gahunda ni 651 igizwe n'abaturage 2.919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza.

Ni imirimo izakorwa mu byiciro. Ku ikubitiro hagiye guherwa ku miryango 104 ibangamiwe cyane kurusha indi.

Ni nyuma y'aho abaturiye uru ruganda rukora sima bamaze imyaka irindwi basaba ubuyobozi bavuga ko urusaku, umutingito w'imashini n'umukungugu wa sima itumuka n'ibindi bibangamiye ubuzima bwabo.

Mu 2022 ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi, Perezida Paul Kagame, yahaye umurongo iki kibazo. Yavuze ko hagati y'uruganda n'abaturage hakwiye kuvamo kimwe kikimuka.

Yagize ati 'Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, cyo kimwe kigomba kuba cyo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi.'

Perezida Kagame amaze gutanga umurongo kuri iki kibazo, hashyizweho itsinda rigizwe n'abakozi b'Akarere ka Rusizi n'abakozi b'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA ngo risuzume iki kibazo, hemezwa ko imiryango 651 yimurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel ati 'Twabonye ko inzu z'imiryango ihatuye ziri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni inzu zituwemo imiryango 104 uyu munsi zimeze nabi zishobora kugira ibibazo mu gihe twagira imvura nyinshi. Igice cya kabiri ni inzu zisanzwe zigikomeye zishobora gutegereza igihe runaka.'

Meya Sindayiheba yavuze ko bari kubarura iyo miryango 104 no kureba ibyangombwa nkenerwa ku buryo uhereye muri iki cyumweru byose bigenze neza iyo miryango yakwimurwa igatuzwa ahandi hagategurwa gahunda irambye yo gutuza abayigize.

Ni mu gihe imiryango yindi isigaye ifite inzu zitarangirika hazategurwa gahunda yo kubatuza.

Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-600-ituriye-cimerwa-igiye-gutangira-kwimurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)