Perezida Kagame yageze mu Misiri ku wa 23 Nzeri 2025.
Ubutumwa bwatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi.
Biti 'Perezida Kagame yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw'akazi. Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi mu Ngoro ya Al-Ittihadiya, aho bagiranye ibiganiro mu muhezo, hakaza gukurikiraho ibyagutse birimo itsinda ryamuherekeje n'iry'Abanya-Misiri.'
U Rwanda na Misiri bisanganywe umubano mwiza ndetse kimwe gifite ambasade mu kindi. Impande zombi ziheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.
Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri na rwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y'ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.
Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sisi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.
U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-el-sisi-wa-misiri