Ibitero bya Israel kuri Qatar byagarutsweho na Amb. Urujeni Bakuramutsa, ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, mu Nteko ya 60 y'Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye.
Ibiganiro by'uwo munsi byahariwe gusuzuma ibi bitero bya gisirikare Israel yagabye kuri Qatar ku wa 9 Nzeri 2025, igamije kwivugana abayobozi b'umutwe wa Hamas bari i Doha.
Amb. Urujeni Bakuramutsa yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba aka Kanama kateguye kuganira kuri iyi ngingo, ashimangira kandi ko rukomeje kwifatanya n'abaturage ba Qatar.
Ati 'U Rwanda rurashimira aka Kanama kuba kateguye ibi biganiro byari bikenewe cyane. Twifatanyije na Guverinoma ndetse n'abaturage ba Qatar, twamaganye twivuye inyuma ibitero byaguyemo abantu byagabwe na Israel kuri Qatar byagize ingaruka ku basivile ndetse bisubiza irudubi ibintu bisanzwe bimeze nabi. U Rwanda ruha agaciro ubusugire, kutavogerwa n'umutekano w'ibihugu binyamuryango byose.'
Yakomeje avuga ko ibikorwa byose bigomba gushingira ku mategeko mpuzamahanga.
Ati 'Amahame y'Umuryango w'Abibumbye, amategeko mpuzamahanga no gukemura amakimbirane mu mahoro nibyo bigomba kugena ibikorwa byose. Gukoresha imbaraga uko ari ko kose bihabanye n'aya mahame bica intege umutekano duhuriyeho.'
Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero i Doha, bigamije kwivugana abayobozi ba Hamas, ariko ibikora itabanje kugisha inama Qatar.
Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z'intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10.
Hamas yavuze ko abagize itsinda ry'intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Yavuze ko abandi batandatu, barimo n'ushinzwe umutekano w'Umunya-Qatar, bishwe.
Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari iterabwoba ku gihugu cyabo, kitapfa kugenda gutyo gusa kuko na bo bafite uburenganzira bwo kugisubiza uko byagenda kose.
Amb. Bakuramutsa yashimangiye ko Qatar idakwiriye kugabwaho ibitero nk'ibi mu gihe ari igihugu gikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye byugarije Isi.
Ati 'Duha agaciro uruhare rukomeye rw'ibihugu by'ibihuza mu gukumira ko ibibazo birushaho gufata indi ntera, no guharurira inzira ibisubizo birambye bishingiye kuri politike, ni muri urwo rwego dushimira Qatar ku ruhare rwayo mu biganiro byubaka mu Karere k'Ibiyaga Bigari biri mu murongo w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse bikuzuzanya n'amasezerano y'amahoro ya Washington, mu gufasha ibiganiro bihuza Abanye-Congo, kurangiza ubugizi bwa nabi, kubungabunga uburenganzira bwa muntu, no guharurira inzira ibisubizo bishingiye kuri politike.'
Yakomeje avuga ko aka Kanama gakwiriye kugira uruhare mu gushyiraho umurongo w'amahame agamije kurengera ibihugu biri mu buhuza, ndetse ababirenzeho bakabiryozwa hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.
Ati 'Turasaba aka Kanama gutanga ibitekerezo ku ngamba zafatwa mu kurinda abahuza, n'ibihugu bigira uruhare mu buhuza no kuryozwa hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.'
Kuva Israel yagaba ibi bitero kuri Qatar, u Rwanda ruri mu bihugu byabyamaganye byivuye inyuma.
Ku wa 11 Nzeri 2025, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo, igaragaza ko ibyo Israel yakoze bihabanye n'amategeko mpuzamahanga.
Bukeneye Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha, agirana ibiganiro n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yongera gushimangira ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar muri ibi bibazo.
At the 60th session of the United Nations Human Rights Council, Rwanda delivered a Statement in the Urgent Debate on the armed attack by Israel against the State of Qatar.
🎥 Watch the Statement by Amb. @urujeniB#HRC60 pic.twitter.com/kInfUMuUAd
â" Rwanda in Geneva (@RwandaInGeneva) September 16, 2025
