Ibitekerezo by'Abanyarwanda kuri Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by'abagore n'abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Harimo icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

Abanyarwanda mu bice bitandukanye bari gukurikirana irushanwa uko riri kugenda cyane ko ari ku nshuro ya mbere ribereye ku Mugabane wa Afurika.

Ku mihanda iri gukoreshwa hirya no hino, hagiye hari Abaturarwanda n'abarugenda bakomeje kuryoherwa n'isiganwa uhereye muri BK Arena aho riri gutangirira kugera kuri Kigali Convention Centre aho abasiganwa bari gusoreza.

Bane begukanye Shampiyona y'Isi i Kigali muri ITT bamaze kumenyekana barangajwe imbere n'Umubiligi Remco Evenpoel, Umusuwisi Marlen Reusser, Umunya-Suede, Jakob Söderqvist n'Umwongereza w'imyaka 20, Zoe Backstedt.

Mu bice bitandukanye aho abafana benshi baba bakurikiraniye isiganwa ku mihanda harimo kuri BK Arena aho amagare ahagurukira, Simba-Kimironko, Prince House, Sonatube roundabout, Kicukiro Centre IPRC no Kwa Mignone-IFAC.

Abaganiriye na IGIHE bari ku mihanda bishimiye kubona u Rwanda ruba igihugu cya mbere kiyakiriye ndetse bagaragaza ko ari ishema rikomeye nk'uko Nsengiyumva Japhet abigaragaza.

Ati 'Ni ishimwe rikomeye kubona igihugu cyacu cyarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare kandi nkaba numva ko turi aba mbere. Igihugu cyacu kigenda gitera imbere. Igare naribonye neza cyane, ndumva nishimiye cyane aba Banyarwanda barimo. Iki cyumweru ndumva twakomeza gushyigikira igare nk'uko Umukuru w'Igihugu cyacu arishyigikira.'

Icyitegetse Adelaide yagize ati 'Amagare uko nayabonye, kugira ngo u Rwanda barugirire icyizere nk'iki, ngo Shampiyona y'Isi y'Amagare ibere mu Rwanda ntibayihe ibindi bihugu ahubwo bibe ibyacu, ni ibintu bikomeye. Twiteguye intsinzi nkatwe Abanyarwanda, turayifite mu maboko yacu. Ni ibintu binshimishije mu buzima, noneho kuba ndi aho biri kubera ni ibintu byanshimishije cyane.'

Mugenzi wabo yavuze ko Shampiyona y'Isi y'Amagare ari irushanwa rihuza ibihugu bitandukanye, kandi ko ku Rwanda igare rivuze ikintu kinini.

Ati 'Kuba nk'Abanyarwanda ari ubwa mbere tubonye Shampiyona y'Isi y'Amagare biradushimishije, nk'Abanyarwanda turishimye. Ni yo mpamvu ubona tuba twabukereye, twambaye neza, amabendera y'igihugu.'

Yongeyeho ati 'Ubu u Rwanda ni u Rwanda ku Isi yose nta kindi kiri kuvugwa. Ruri hejuru ku bintu byose, iterambere, Umujyi wa Kigali ukeye, isuku mubona, nk'ejo nabonaga abazungu bari gufotora imihanda bakabura n'igipapuro bakavuga bati 'u Rwanda ni neza'. Rero umutekano, isuku, ubukerarugendo ni byinshi waruvugaho ariko ntiwabirangiza.'

Nsekanabo Pierre yagaragaje ko kwakira iri rushanwa bishimangira imiyoborere myiza y'u Rwanda, irangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati 'Igare twaribonye twishimye, ni byiza cyane umusaza [Perezida Kagame] aba yarabiteguye neza. Twaje hano tuje gushyigikira kugira ngo Abanyarwanda babone ko dufite imbaraga n'urugwiro. Nejejwe no kuba igare ryaje mu Rwanda kandi ryaje ari bwo bwa mbere rije muri Afurika, ibyo rero tugomba kubyishimira. Ibi ndabikesha umusaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.'

Iradukunda Edith na we yashimye inzego z'umutekano ziri hafi y'abakurikirana irushanwa ku buryo nta muntu ushobora kugira ikibazo.

Ati 'Amagare nabonye ari meza kandi turabashimiye, dufite inzego z'umutekano zadufashije ntawagize ikibazo. Ni byiza kuba baratoranyije u Rwanda kuba irushanwa ry'amagare ryabera mu Rwanda. Urubyiruko twishimiye kuba twaje kureba amagare.'

Dushimimana Claude wari ukurikiranye iri rushanwa aherereye Sonatube yavuze ko icyumweru cyose kizashira akurikirana amagare kuko ari bwo bwa mbere abonye abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Ahubwo iki cyumweru cyose ndaba ndi hano ku muhanda. Ntabwo nari nzi ko Isi yose yateranira mu Rwanda.'

Mukandayisenga Jacqueline na Mugisa Pascaline na bo bagaragaje ko bishimiye kuba u Rwanda ari rwo rwayakiriye, banagaragaza ko bikomeje kugaragaza aho rugeze mu iterambere.

Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 urakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, aho hazaba hatahiwe ingimbi n'abangavu batarengeje imyaka 19, basiganwa n'igihe buri wese ku giti cye.

Abangavu barakora intera y'ibilometero 18,3 guhera saa 11:06 naho ingimbi zikore intera y'ibilometero 22,6 guhera saa 13:54.

Mu bakobwa, u Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane, naho mu bahungu hakine Byusa Pacifique na Ishimwe Brian.

Kicukiro Centre

Kuri BK Arena

Kuri KCC

Sonatube

Abafana i Nyanza ya Kicukiro bari benshi

Amashusho: Mukayiranga Esther




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitekerezo-by-abanyarwanda-kuri-shampiyona-y-isi-y-amagare-iri-kubera-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)