Reka twinjirane gato mu byabanjirije umukino wa Rayon Sports na Singida Black Stars, aho umutoza wa yo, Afhamia Lotfi yanze kugirwa inama.
Uyu mugabo ukomoka muri Tunisia, abo bakorana bemeza ko iyo yumva inama bamugiriye mbere y'umukino bashobora kuba barabonye umusaruro utandukanye n'uwo babonye wo gutsindwa 1-0.
Hari mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup aho tariki ya 20 Nzeri 2025, Rayon Sports yari yakiriye Singida Black Stars.
ISIMBI yamenye amakuru ko mu kwitegura uyu mukino habaye impaka nyinshi hagati ye n'abo bakorana kubera abakinnyi yashakaga kubanza mu kibuga na sisiteme yashakaga gukina.
Afhamia Lotfi benshi bazi ko akunda sisiteme ya 3-5-2 ni nayo yashaka gukina kuri Singida ariko bamubwira ko abakinnyi afite yibeshye akaba ari yo akina yatsindwa byinshi, yaje kwemera arahindura akina gakondo ya 4-4-2.
Intambara yaje kuba mu bakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, hari ibyemezo yafashe n'ako umuntu yavuga ko inama yagiriwe zose nta n'imwe yakurikije.
Bamusabye kapiteni, Serumogo Ali Omar yabanza hanze maze ku mwanya we hagakina Nshimiyimana Emmanuel Kabange maze mu mutima w'ubwugarizi hagakina Rushema Chris na Youssou Diagne.
Ibi yabiteye utwatsi Serumogo akina ku mwanya we, Kabange akina mu mutima w'ubwugarizi maze Youssou Diagne aricara, ibintu byatunguye benshi.
Ahandi ni ukuntu yari yasabye Bigirimana Abedi gukina uyu mukino mu gihe we yavugaga ko atameze neza atarakira, amakuru avuga staff yamubwiye ko niba umukinnyi avuga ko atarakira yamureka wenda akaza asimbura, arabihakana avuga ko agomba kubanza mu kibuga.
Amakuru avuga ko Abedi wumvaga atarakira neza, yabonye ko bashobora kuzamushyira mu kibuga imvune ikaba yakwiyongera, ahitamo no kudakora imyitozo ya nyuma, yari ku kibuga ariko ntiyakoze. Byaje kurangira avuye mu bakinnyi bagomba gukina.
Ahandi habaye impaka nyinshi ni ukumubwira kubanzamo Aziz Basane, yababwiye ko bidashoboka kuko Basane atari umukinnyi umuha ibyo yifuza iyo yabanje mu kibuga, ngo ni umukinnyi mwiza iyo aje asimbuye.
Byatumye ahitamo kubanzamo Adama Bagayogo, Basane yinjiramo asimbura.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Singida uzabera muri Tanzania tariki ya 26 Nzeri, bazicarana n'umutoza bakajya inama y'uburyo ikipe igomba gukina, ndetse hashobora kuzabamo impinduka mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura.