Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 9 Nzeri ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ingufu kizarangira ku itariki 12 Nzeri 2025.
Ni icyumweru cyatangirijwe mu nama ngarukamwaka ku ngufu zitangiza ibidukikije itegurwa n'Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo mu by'Ingufu mu Rwanda (EPD).
Iyi nama yari ibaye ku nshuro ya gatanu yitabirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye muri urwo rwego barimo inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda no mu mahanga na ba rwiyemezamirimo n'abandi bafite aho bahuriye n'ingufu zitangiza ibidukikije.
Baganira ku mikoranire y'izo nzego zose hagamijwe kumenya aho bashyira ingufu no gukemura imbogamizi zigihari mu kuzigeza kuri benshi.
Amb. Uwihanganye yavuze ko u Rwanda rwatangiye gutegura umushinga wo guteza imbere ikoreshwa ry'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.
Ati 'Twiyemeje ko nibura ingufu zisubira zizaba zigize hejuru ya 50% by'ingufu zose tuzaba dufite muri icyo gihe u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu 2050. No muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu na bwo twagumushijeho urwo ruhare [rwo kuzagera kuri ayo mashanyarazi akomoka ku zuba] atari munsi ya 50%.'
Amb.Uwihanganye yongeyeho ko kuri ubu izo ngufu ari zo zihendutse mu gutanga amashanyarazi kandi ko kuzikoresha bizajyana n'ingamba zo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije mu rwego rwo kwimakaza ingufu zisubira mu ngeri zose.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle muri Kamena 2025 yabwiye abadepite ko iyo Minisiteri igiye gukora inyigo igaragaza ahagomba kuzashyirwa imirasire y'izuba izatanga umuriro w'amashanyarazi wa 'megawatt' 200.
Biteganyijwe ko mu 2026 iyo nyigo izaba yaratanze icyerekezo ku kubona ayo mashanyarazi y'imirasire y'izuba azaba yiyongera ku yo Igihugu kizaba gifite kuko uyu munsi hari 'megawatt' 406,4 aturuka mu nganda ziyatunganya.
Umuyobozi w'Inama y'Ubutgetsi ya EPD, Dr. Twagira Shema Ivan yavuze ko ingufu zisubira kuri ubu ari ikintu gikenewe mu nzego nyinshi by'umwihariko muri iki gihe ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere.
Ati 'Uyu munsi ibijyanye n'imbaraga ni ibiryo ku bintu by'ikorababuhanga kuko zidahari ntiwakoresha telefone, mudasobwa na biriya by'ubwenge buhangano byose. Dushaka ko ingufu zisubira ari zo zifata umugabane munini muri ibyo byose.'
Muri iyo nama kandi ba rwiyemezamirimo batandukanye mu ngufu zisubira bamurikaga ibyo bakora bitandukanye.
Uwamahoro Christella ushinzwe iby'ubucuruzi mu kigo kitwa Munyaxco gicuruza imirasire y'izuba yabwiye IGIHE ko kuva mu 2013 batangira, bishimira ko Leta yaborohereje ibijyanye n'imisoro ariko ko bagihura n'izindi mbogamizi.
Ati 'Ubu abo dukora bimwe babaye benshi turasabwa guhanga udushya cyane kandi ibyo bisaba ibishoro tudafite. Inzego bireba zadufasha gushaka abanyempano bato mu by'ikoranabuhanga.'
'Ikindi ni igishoro gito kuko imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bidukikije yo isaba inkunga ariko twe ntitwazibona kuko twaka inguzanyo muri banki ariko ziduha igihe gito cyo kuzishyura."








Amafoto: Nzayisingiza Fidèle