Buriya nkunda abafana ba Rayon - Perezida Thadée wanenze bamwe mu bayobozi bakorana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yanenze bamwe mu bayobozi bafatanya kuyobora iyi kipe bagenda bagaterera agati mu ryinyo ntibagere ku myitozo y'ikipe.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku muyoboro wa YouTube w'iyi kipe aho yavuze ko bakwiye kwisubiraho.

Yavuze ko akunda abafana b'iyi kipe kuko bakunda ikipe yabo, umunsi ku munsi baba baje kureba imyitozo.

Ati "buriya nkunda abafana ba Rayon Sports. Ndi mu bantu bitabira imyitozo ushobora kuba ubizi cyangwa utabizi, ariko iyo mpageze ndeba abafana uburyo baje kureba ikipe."

Aha ni ho yahise yibaza niba abayobozi bo batekereza ikipe, aho yanavuze ko ubu hari nk'umuyobozi utaragera mu Nzove kuva ikipe yasubukura imyitozo.

Ati "ariko iyo nicaye nkanyuzamo amaso umunsi wa 1,2,3,4 nkareba twebwe abayobozi, dutekereza ikipe? Twitabira imyitozo? Turebe abakinnyi twaguze? Turebe abo dukeneye? Turebe ibihanga dufite."

"Aho ninenga abayobozi nanjye ndaza kwinenga kuko nanjye ndimo, nibaza ko hari umuntu utaragera ku myitozo kuva turangije umwaka ushize dutangiye uyu ng'uyu. Ntabwo bishimishije niba uri umuyobozi ukaba utarajya mu myitozo n'umunsi wa rimwe ahubwo wibereye mu bindi, mu bindi kandi ku kibuga ari ho bikorerwa byose, rero twisubireho."

Yakomeje avuga ko uwo muyobozi utaragera ku myitozo na rimwe, ngo arebe uburyo ikipe izahangana, adahangayika ngo agende baganire ntabwo abibona nk'ibintu byiza.

Ntabwo yigeze avuga amazina, ariko amakuru menshi akaba avuga ko ari ubutumwa bureba abayobozi bo muri 'board' kuko ngo hari n'abaheruka mu Nzove ku munsi w'amatora.

Twagirayezu Thadée yanenze bamwe mu bayobozi bakorana batereranye ikipe
Yashimiye abakunzi b'iyi kipe uburyo bayitaho



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11820

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)