Gogo ngo yari yaciye amarenga ko agiye gutaha, umurambo we wageze i Kigali havugwa icyamwishe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo umurambo we wageze i Kigali bavuga ko yishwe n'ibihaha, gusa ngo yari yaciye amarenga ntibabimenya.

Gogo yitabye Imana mu ijoro ku wa 3 Nzeri 2025, akaba yaraguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa.

Bikorimana Emmanuel cyangwa se Bikem Wayesu wari usanzwe ari umwe mu bajyanama ba Gogo, ariko wari ushinzwe itangazamakuru yabwiye abanyamakuru ko Gogo yaciye amarenga ko yenda gutaha ariko ntibabimenya.

Ati 'Umunsi wa mbere twabonye ibintu bikomeye byerekana ko Gogo ari kudusezeraho ntitwabimenya. Yabyiniye Imana agera aho afata inkoni akajya akubita abantu banze kubyina, ariko nanze ko byerekanwa kuri 'camera'.'

Bikem yavuze ko ubwo bari bavuye Kakumiro habereye igiterane bageze Kampala, Gogo yatangiye kugaragaza uburwayi kuko yari asanzwe afite ubumuga bw'igicuri, yafatwa bakagira ngo ni bya bindi bisanzwe.

Ati 'Yari afite n'icyemezo cya Leta kigaragaza ko afite ubu bumuga bw'igicuri, yajyaga afatwa tukagira ngo ni bya bindi. Hari ukuntu igicuri gifata umuntu mu minota ibiri akaba abaye muzima, akabaho muri ubwo buzima kuko hari n'igihe iriya ndwara ijya ivurwa igakira ariko we ntabwo ari mu bayikize.'

'Gogo yapfuye ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, iki cyumweru. Ibyo byamufataga byakomeje kumufata bimucugusa, tugira ubwoba tumujyana kwa muganga. Twageze ku bitaro ku mugoroba saa moya ntabwo byafashe n'isaha ngo ave mu mubiri. Birumvikana ni inkuru ibabaje kandi iteye agahinda. Twarayakiriye ariko mu matwi yacu twumvise ari nk'injereri ziri kuvugamo.'

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 i Rwamagana aho akomoka.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11793

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)