Umwunganizi mu mategeko w'abo bimukira, Oliver-Barker Vormawor, yabwiye BBC ko abo bimukira kuva bagera muri Ghana nta tegeko na rimwe ry'icyo gihugu bigeze bica ariko magingo bashyizwe mu kigo cya gisirikare nk'imfungwa.
Uwo munyamategeko avuga ko niba hari icyo bashinjwa bajyanwa mu butabera Leta igasobanura ibyo ibashinja ku buryo bafatwa nk'imfungwa kandi nta cyo bazi bakoze.
Abo bimukira bagizwe n'abo muri Nigeria n'undi umwe wo muri Gambia bageze muri Ghana ari 14 ku itariki 6 Nzeri 2025 bazanywe n'indege ya gisirikare muri gahunda ya Amerika yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu bindi bihugu mbere yo gusubizwa iwabo.
Bitagenyijwe kandi ko Ghana izakira abandi bimukira 40 bavuye muri Amerika.
Kugeza ubu Leta ya Ghana nta kintu yari yatangaza kuri icyo kirego gusa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto yari aherutse kuvuga ko bamwe muri abo bimukira bamaze gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Ghana bahise buririra kuri icyo kibazo basaba Leta guhagarika iyo mikoranire na Amerika kugira ngo ibanze isuzumwe n'Inteko Ishinga Amategeko ngo kuko ari ko byagombaga kugenda ariko bitakozwe.
Batanu muri abo bimukira 11 kandi ubu bamaze no kurega Leta ya Amerika bavuga ko uburenganzira bwo kubanza guca mu nkiko butigeze bwubahirizwa mbere y'uko boherezwa.
Kugeza ubu gahunda ya Perezida Donald Trump yo kohereza abimukira mu bindi bihugu yemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika ariko hari bamwe bazajya babanza kunyuzwa mu nkiko habanze gusuzumwa ibibazo byabo.

Ifoto: AI
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ghana-abimukira-birukanywe-muri-amerika-bareze-leta