Yabitangarije Televiziyo y'Igihugu ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yasobanuraga uko abantu bakwiye kwatwara muri icyo gihe igihugu kizaba cyakiriye abashyitsi benshi, mu irushanwa rizaba ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.
ACP Rutikanga yavuze ko nubwo hari imwe mu mihanda izaba ifunze, hari izindi nzira zateganyijwe abantu bashoora kuzanyuramo bakabasha kugera aho bagiye, ndetse ko n'isiganwa nirijya risoza imihanda izajya yongera igafungurwa.
Yagize ati "Rero ubuzima buzakomeza, kandi aho rizajya ritambuka imihanda izajya ihita ifungurwa, birumvikana ko ntabwo imihanda izafunga icyumweru cyose, nirisoza izajya ifungurwa ubuzima bukomeze, ubuzima bwa nimugoroba buzakomeza, ndetse n'aho basoje mbere ubuzima buzakomeza."
Yavuze ko bizatangira muri rusange ku wa Gatandatu ku itariki 20 Nzeri, aho abakinnyi bazimenyereza mu mihanda bazakoreramo irushanwa, mbere yuko irusangwa ritangira ku Cyumweru, tariki 21 Nzeri 2025.
Kuri uwo wa Gatandatu imihanda izakoreshwa, ni ukuva kuri BK Arena - Controle technique - Simba Kimironko - Kwa Rwahama - Kwa Lando - Prince House - Godiyari - Sonatube - Kicukiro Centre - Nyanza - Gahanga - Nyanza - Kicukiro Centre - Rwandex - Kanogo - Peage - Rond Point mu Mujyi - Kwa Rasta - Ku Muvunyi - Kigali Convention Centre.
Kuri uwo munsi kandi yavuze ko hari abandi bazaba banyonga byo kwinezeza, aho bo bazahaguruka kuri KCC - Gishushu - Nyarutarama - MTN Centre - mu Kabuga Nyarutarama - La Frontiere - bazenguruke ikibuga cya Golf - SOS - Minagri - Kacyiru - UoK - RIB - Mediheals - Ku Muvunyi - KCC.
Yavuze ko ahanini no mu gihe cy'isiganwa nyirizina iyo mihanda ari yo izifashishwa n'abasiganwa, avuga ko by'umwihariko nka Gare ya Nyanza ya Kicukiro izaba yimutse mu gihe cy'iyi Shampiyona, kuko aho iri ari ku muhanda uzifashishwa cyane muri iri siganwa.
Ati "Gare [ya Nyanza] izimurwa, bavuze ko yajya ahana hirya kuri Canal Olympia, muri iyo minsi bazaba bakoresha kariya gace, mu gihe irushanwa rizimuka ritagikoresha kariya gace ni bwo gare izakomeza [aho yari isanzwe]."
ACP Rutikanga yavuze ko by'umwihariko ku bantu baturuka mu Karere ka Bugesera, bitewe n'uko umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa cyane n'abasiganwa, bashobora kujya banyura ku Mugendo, bagatunguka kuri Canal Olympia ku Irebero, bagahita bamanuka imbere ya Kaminuza ya UTB, ubundi bakaba baca i Nyamirambo mu Miduha, cyangwa akaba yaca i Gikondo - Segeem - Rugunga - Kiyovu - mu Mujyi.
Naho ku bava mu Burasirazuba, bashobora kuzifashisha umuhanda wo kuri 12 - Kigali Parents - Kimironko - Kibagabaga - Ku Mavaze - Kagugu - Utexrwa - Kinamba - Yamaha - Nyabugogo - mu Mujyi.
ACP Rutikanga yavuze ko "Nko ku munsi wa mbere w'isiganwa imihanda izafungwa saa 8:30 za mu gitondo, ifungurwe saa 17:15, ibyo bishobora guhinduka bikaba na mbere yaho cyangwa nyuma yaho gatoya, cyane cyane irushanwa rishobora kurangira na vuba tukaba twafungura mbere...aho basoreje ntabwo tuzarindira tuzahita dufungura."
"Mu rwego rwo kubacungira umutekano, inzira zose zinjira mu mihanda bazanyuramo, zizaba zifunze...kandi ikindi amasaha yose yijoro imihanda izaba ifunguye."
Shampiyona y'Isi y'Amagare ni ngarukamwaka. Yitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, itegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
Irizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n'inzira y'ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.
