Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 9 Nzeri 2025, harebwa ibyo abaturage bagejejweho n'umushinga wari ugamije gukura mu bukene abaturahe bo mu mirenge ya Ruganda, Mutuntu na Twumba.
Havugimana Dominique, wo mu Kagari ka Biguhu, Umurenge wa Ruganda, avuga mbere yo kwegerwa yari afite imibanire mibi n'umugore kubera ubusinzi, byatumaga badasenyera umugozi umwe n'ubukene bugahora mu rugo.
Avuga ko nyuma yo kwigishwa ubu byabaye byiza aho basigaye bizigama, bagatangira mituweli ku gihe n'ibindi
Ati 'Kubera ko nta buhuza twari dufite, buri wese yanyuraga ukwe, ariko nyuma yo kwegerwa, ubu turakorana, mituweli itangirwa ku gihe ndetse n'abana twabohereje ku ishuri, ubu bimeze neza. Iyo mu rugo hari intambara, igera no ku nka mworoye, abana, n'ikindi cyose mufite, ni yo mpamvu ntacyo twageraho kubera nta mutekano.''
Avuga ko ubu baguze amatungo barorora, bavugurura inzu yabo, bakaba bakomeje kwiteza imbere
Umugore we Mukamana Spéciose, yibuka ko mbere yo kwigishwa umugabo we yahoraga amukubita atashye yasinze, ndetse n'amafaranga yakoreye yose yayanywereye, akabona hazaziramo kumwica, afata umwanzuro wo kwahukanira iwaco, urugo ruradindira ndetse n'abana babiri bo mu rugo bata ishuri kubera kubura ubitaho.
Gusa ngo kubera ubuhuza bwakozwe binyuze mu Itorero basengeramo ku bufatanye na World Relief, bongera kwiyunga barasubirana.
Umuyobozi Mukuru wa World Relief mu Rwanda, Nkulikiyinka Clémence, yagaragaje ko gukemura amakimbirane mu miryango ari ikintu bakomeyeho cyane kuko basobanukiwe neza ko ari yo soko y'iterambere no kubana neza kw'abagize umuryango.
Yavuze ko imibanire myiza y'umuryango ari na yo ituma abana bakura neza bakagana ishuri bakazaba Abanyarwanda beza.
Ati 'Bituma abana bakurira mu muryango utekanye, ubitaho unabakunze, bakajya mu bigo mbonezamikurire ku myaka mito, ndetse bakajya no ku ishuri, bityo bakazagira ejo heza habereye Umunyarwanda.'
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Ushinzwe kurengera abatishoboye, Uwababyeyi Benilde, yashimye World Relief yatanze umusanzu mu kuzamura abaturage bo muri Karongi kuko inyigisho batanze n'ubundi bufasha byazamuye imyumvire yabo muri byose.
Ati 'Byagaragaye ko mwinjiye mu by'ingenzi biranga urugo rwivanyeyo, nko kongera umutungo ubyara inyungu mu muryango, kuko ni inkingi ya mbere yerekana ko urugo ruri kwivana mu bukene, kuzamura umuco wo kwizigamira bajya no mu matsinda yo kwizigama, ibi byose ni ibikorwa bigaragaza iterambere, kandi abo mwakoranye hari aho bageze.'
Yanagaragaje ko kuba barahereye ku kurwanya amakimbirane mu muryango ari igikorwa gikomeye, kuko baba bizeye neza ko uwo muryango uzakomeza kubaka ibirama no mu bihe biri imbere.
Ati 'Iyi gahunda mwakoze guhera mu 2018, nashimye ukuntu mwayikoze, iruzuzanya na gahunda y'igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene yatangiye mu 2022. Mwe mwabitangiye kare, mubigendamo neza, mwarakoze cyane!'
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko bishimira ko abafashijwe n'uyu mushinga bahinduye imyumvire ubu bakaba ari imiryango isigaye ikorera ku ntego binyuze mu kwizigama no gukorera hamwe mu bimina bakagurizanya amafaranga, ari nako bakora imishinga ibyara inyungu, agahamya ko ari impamba nziza basigaranye izabageza ku iterambere.
Uyu mushinga usize imiryango isaga 6000 mu rugendo rw'iterambere, aho hakozwe amatsinda yo kwizigama 215, imiryango 470 yafashijwe gusezerana imbere y'amategeko, bikaba ari ibikorwa byanyuze mu bukangurambaga bwifashishije amatorero 147 yegereye abaturage aha muri Karongi.





